Angelo Gugel wabaye umuntu w’ indahemuka yaranzwe n’ ubwitange mu butumwa yakoze.
Ibi byagarutsweho ubwo ku wa 17 Mutarama 2026 yasezerwagaho bwa nyuma mu gitambo cya Misa cyatuwe na Cardinal Pietro PAROLIN Umunyamabanga wa Leta ya Vatican.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Roma bwatangaje ibigwi bya Angelo Gugel wabaye umuyobozi w’ urugo rwa Papa (Majordome)
Mu bitabiriye igitambo cya Misa cyo gusezera bwa nyuma Angelo Gugel , harimo cardinal Konrad Krajewski aumônier wa Papa, cardinal James Michael Harvey, Umuyobozi wa Bazilika ya Mutagatifu Pawulo iri inyuma y’ inkuta, cardinal Beniamino Stella, Umuyobozi wacyuye igihe mu rwego rwa Papa rushinzwe Abihayimana,Musenyeri Richard Gallagher, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’ amahanga n’ imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Edgar Peña Parra ukora mu bunyamabanga bwa leta ya Vatican.

Angelo Gugel yabaye umuyobozi w’ urugo rwa Papa
Angelo Gugel yabaye umuyobozi w’ urugo rwa Papa (Majordome) cg Maggiordomo kuva ku ngoma ya Papa Yohani Pawulo I, nyuma akomereza ku ngoma ya Mutagatifu Yohani Pawulo II Papa ndetse no kugera mu ntangiriro z’ ingoma ya Papa Benedigito XVI. Yibukirwa cya ko ku ya 13 Gicurasi 1981 ubwo Mutagatifu Yohani Pawulo II Papa yaraswaga niwe wamuramiye mu maboko. Angelo Gugel yatangiye gukorera Kiliziya kuva hambere.
Mbere y’ uko atorwa kuba umuyobozi w’ urugo rwa Papa, yabanje kuba ushinzwe umutekano i Vatican ( Gendarme), mu gihe cy’ inama nkuru ya Kiliziya ya II ya Vatican yari umwe mu bashinzwe gutwara abashyitsi bakuru bari bitabiriye iyi nama, ni Papa Yohani Pawulo I wari usanzwe amuzi neza, wamugize umuyobozi mukuru w’ urugo rwe. Uyu mwanya w’ umuyobozi w’ urugo rwa Papa (Majordome) cg Maggiordomo yawukomereje ku ngoma ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II ( Ni ukuvuga imyaka 27) nyuma anakomeza ku ngoma ya Papa Bnedigito XIV kugeza agiye mu kiruhuko muri 2005 afite imyaka 70. ( Source: VATICAN NEWS).
UMWANDITSI:Maurice BISENGIMANA