Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye ubuyobozi bushya bwa PSF bwatowe n’abagize Komite ya PSF ku rwego rw’Akarere, kwita kubice by’icyaro nabyo bigashirwamo imari, nyuma yo kubashimira.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA, KAYITARE JACQUELINE
Agira ati: “Nimwe muha abaturage benshi akazi; kandi uruhare rwanyu mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu turaruzi, rero turabasaba gushora imari mu bice by’icyaro, mu nganda, mu mabuye y’agaciro no mu bwikorezi kugira ngo rya shoramari riri mu mirenge yacu y’icyaro ribashe kubona uko rigezwa ku masoko .”
Yasabye abikorera kureka gukomeza guhanga amaso Umujyi wa Muhanga gusa, ahubwo bakibuka ko no mu cyaro hakenewe ibikorwaremezo bihateza imbere.
Perezida mushya w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, avuga ko ibyo basabwa n’Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, bifite ishingiro kandi bagiye kubinoza mu nama n’ibiganiro bazagirana n’ubuyobozi.
Ati: “Kwerekwa ahari amahirwe no kugirwa inama ni igikorwa cy’ingenzi tugomba kwitaho nk’abikorera.”

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA N’UMUYOBOZI WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU BARIKUMWE N’ABAYOBOZI BASHYA NA PSF MU KARERE KA MUHANGA
Yavuze ko aho bagaragarijwe hari amahirwe, nibahashora imari bazabona inyungu zifatika, kandi ashimangira ko ibyo basabwe bitazabagora kuko hari byinshi Komite Nyobozi icyuye igihe n’Akarere bamaze kubaka.
Uwizeyimana Adelphine watowe mu bagize Inama Nkemurampaka ya PSF ku rwego rw’akarere ka Muhanga, we avuga ko asanzwe yarashoye imari mu bikorwa by’ubuzima mu Mujyi wa Muhanga, ariko ko ateganya kuzegereza ibice by’icyaro.
Ati: “Mu mpanuro yaduhaye harimo no gutanga akazi; numva ngomba guha abantu benshi imirimo, cyane mu batuye ibice by’icyaro.”

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA N’UMUYOBOZI WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU BARIKUMWE N’ABAYOBOZI BASHYA NA PSF MU KARERE KA MUHANGA
Komite Nyobozi y’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga irangajwe imbere na Perezida Nyirishema, Visi Perezida wa mbere Nzayisenga Desiré na Visi Perezida wa kabiri Niyonsaba Marthe.
akaba hatowe n’abandi bikorera 7 bari mu Nama Nkemurampaka bazayobora PSF muri manda y’imyaka 5.
UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/MUHANGA
ANDI MAFOTO






