Skip to main content

Pacis TV

Ubuyobozi bushya bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Muhanga bwahawe umukoro

Kimwe nk'ahandi mu gihugu ejo kuwa Mbere taliki ya 9 Werurwe 2026 mu karere ka Muhanga abikorera bo muri aka karere, batoye komite nshya igomba kuyobora urugaga rw'abikorera (PSF), mu karere ka Muhanga.


Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye ubuyobozi bushya bwa PSF bwatowe n’abagize Komite ya PSF ku rwego rw’Akarere, kwita kubice by’icyaro nabyo bigashirwamo imari, nyuma yo kubashimira.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA, KAYITARE JACQUELINE


Agira ati: “Nimwe muha abaturage benshi akazi; kandi uruhare rwanyu mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu turaruzi, rero turabasaba gushora imari mu bice by’icyaro, mu nganda, mu mabuye y’agaciro no mu bwikorezi kugira ngo rya shoramari riri mu mirenge yacu y’icyaro ribashe kubona uko rigezwa ku masoko .”

Yasabye abikorera kureka gukomeza guhanga amaso Umujyi wa Muhanga gusa, ahubwo bakibuka ko no mu cyaro hakenewe ibikorwaremezo bihateza imbere.


Perezida mushya w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, avuga ko ibyo basabwa n’Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, bifite ishingiro kandi bagiye kubinoza mu nama n’ibiganiro bazagirana n’ubuyobozi.
Ati: “Kwerekwa ahari amahirwe no kugirwa inama ni igikorwa cy’ingenzi tugomba kwitaho nk’abikorera.”

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA N’UMUYOBOZI WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU BARIKUMWE N’ABAYOBOZI BASHYA NA PSF MU KARERE KA MUHANGA


Yavuze ko aho bagaragarijwe hari amahirwe, nibahashora imari bazabona inyungu zifatika, kandi ashimangira ko ibyo basabwe bitazabagora kuko hari byinshi Komite Nyobozi icyuye igihe n’Akarere bamaze kubaka.


Uwizeyimana Adelphine watowe mu bagize Inama Nkemurampaka ya PSF ku rwego rw’akarere ka Muhanga, we avuga ko asanzwe yarashoye imari mu bikorwa by’ubuzima mu Mujyi wa Muhanga, ariko ko ateganya kuzegereza ibice by’icyaro.
Ati: “Mu mpanuro yaduhaye harimo no gutanga akazi; numva ngomba guha abantu benshi imirimo, cyane mu batuye ibice by’icyaro.”

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA N’UMUYOBOZI WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU BARIKUMWE N’ABAYOBOZI BASHYA NA PSF MU KARERE KA MUHANGA

Komite Nyobozi y’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga irangajwe imbere na Perezida Nyirishema, Visi Perezida wa mbere Nzayisenga Desiré na Visi Perezida wa kabiri Niyonsaba Marthe.

akaba hatowe n’abandi bikorera 7 bari mu Nama Nkemurampaka bazayobora PSF muri manda y’imyaka 5.

UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/MUHANGA

ANDI MAFOTO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe