Skip to main content

Pacis TV

Ubutwari bw’abagore bavuza ingoma mu Rwanda rw’uyu munsi

Mu muco nyarwanda, ingoma ni ikimenyetso cy’ubutwari, ubuyobozi n’icyubahiro. Mu Rwanda rwo hambere, ingoma zakoreshwaga mu mihango ikomeye. Nta mugore wari wemerewe kuzivuza, byabaga ari ikizira.

ABAGORE BAVUZA INGOMA MU TSINDA INGOMA NSHYA

 
 Uyu munsi, hari abagore bakoze iyo bwabaga, biyemeza kugaragaza ko impano idahitamo ab’igitsina kimwe, ahubwo ko nabo bashoboye. Aba bagore bakoze ibyabagaragaje nk’intwari, bafashe ingoma, barazivuza, ndetse kandi bigisha n’abato.”

Pacis TV, twasuye abagore b’abakaraza bagize itsinda “Ingoma Nshya” bakorera mu Karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma, akagari ka Taba, umudugudu wa Rwabuye , ku kigo cyiswe “women cultural center” aho bakora ibikorwa bitandukanye by’umuco nyarwanda birimo: kuvuza ingoma, guhamiriza, kuririmba, kubyina, ndetse n’ibizwi nka juggling mu ndimi z’amahanga.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu bagore bagize iri tsinda, bashimangira ko ingoma ifite byinshi ivuze mu buzima bwabo, ngo kuko iyo bavuza ingoma baba bishimye kandi usibye inyungu z’amafaranga, hari byinshi bungukira muri uyu mwuga wabo.

KAMARIZA Mediatrice, umwe mu bakaraza bo mu itsinda Ingoma nshya, avuga ko ubwe atatekerezaga ko ubukaraza bwamugeza aho ageze kuri ubu. Ati” mvuza ingoma, kandi nyivuza nishimye cyane, kuko ingoma ni ubuzima, kandi ndayikunda cyane. Iyo mvuza ingoma, itanga umuziki ariko itanga n’ubutumwa. Ikirenzeho ibi dukora biradutunze kuko tubasha kubona umushahara wa buri kwezi.”

INGABIRE Rose nawe avuga ko ingoma ari iy’agaciro cyane mu buzima bwe, ati “ ingoma ni nziza cyane, nge sinatekerezaga ko nakurira rutemikirere ngiye mu mahanga, ariko ubu maze kujya mu bihugu bitandukanye, haba ku mugabane w’Afurika, ndetse n’ahandi. Aha hose nagiye mpajya twitabiriye amarushanwa atandukanye, kandi nahakuraga amafaranga amfasha kuzamura urugo rwange.”

INGOMA Z’ITSINDA “INGOMA NSHYA”   

Akomeza agira ati “ icyo nkundira ingoma noneho kurusha ibindi, yaradukujije. Twatangiye kuvuza ingoma turi abana, tubikuriramo, tubishakiramo abagabo, ndetse ubu turi ababyeyi.”

Abagize ingoma nshya bashimangira ko impano idahitamo ab’igitsina kimwe, ahubwo ko bo ubwabo ari urugero rwiza rw’uko n’abagore bashoboye kandi ko ubukaraza babukora kandi bakabukora neza.

N’ubwo bahura n’imbogamizi nyinshi zituma batabasha kugera ku ntego zabo byihuse, abagize ingoma nshya bagerageza kwishakamo ibisubizo mu bushobozi bafite.

GAKIRE Katese Odile, washinze itsinda Ingoma nshya, avuga ko kuba abakaraza, ari n’abagore bitoroshye kuko bacibwa intege n’abababwira ko bataye umuco. Ati “n’ubwo tumaze imyaka irenga 20 dukora, abanyarwanda bose ntibarumva akamaro k’ibyo dukora. Abenshi baduca intege, bavuga ko umuco twawuciye burundu.”

Akomeza agira ati “icyakora, mu gihe cyose tumaze dukora, twagerageje kudacika intege, ahubwo twakoze ibyo bavugaga ko tutazashobora. Ubu twitabira amarushanwa atandukanye ku ruhando mpuzamahanga, ndetse n’abagabo turarushanwa tukabahiga. Ikigaragara ni uko nta gusubira inyuma.”

GAKIRE kandi, avuga ko abagore bakwiye kumenya ko bashoboye kandi ko nta mwuga utatunga umuntu. Avuga ko abagize itsinda ingoma nshya ari urugero rwiza ko byose bishoboka.

UMWANDITSI:TUYISENGE YEDIDIYA/PACISTV/HUYE

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe