Ndacyayisenga Casien
Bamwe mu baturage baturiye ibigo by’amashuli yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro bishimira uko bafashwa n’abanyeshuli biga mu bigo by’amashuli baturanye bakavuga ko kuba baturanye n’ibi bigo bibafasha kunguka ubumenyi bushya bakabasha no kwiteza imbere.
Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye kuri tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.
Mu 2019, Minisiteri y’Uburezi yakoze icyegeranyo cyagaragaje ko 66% by’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, barangiza bafite akazi.
N’ubwo hari imirenge ifite amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro arenze rimwe, ariko usanga hari imirenge myinshi itaragerwamo n’ishuri na rimwe, kuko mu gihugu hose habarirwa irenga 110 itaragerwamo n’ayo mashuri.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aherutse kugaragaza ko Guverinoma ifite intego yo kubaka byibuze ishuri rimwe muri buri murenge, nk’uko bikubiye muri gahunda yayo yo kwihutisha iterambere rirambye (NST1).
Yagize ati “Guverinoma izakomeza kongera ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye, harimo ay’ubumenyi rusange n’ay’imyuga, ku buryo buri murenge ukwiye kugira nibura ishuri rimwe ry’imyuga, ariko intego nk’uko mubizi muri NST1, ni uko hari imirenge izagira amashuri y’imyuga arenze rimwe, abiri cyangwa atatu, kuko intego ni uko nibura 60% by’abana biga mu mashuri yisumbuye baba biga imyuga, noneho 40% bakiga ubumenyi rusange”.
Kuba amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro ari hirya no hino mu mu mirenge byafashije abaturage kuko bamwe mu baturage baturiye ibigo by’amashuli yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barishimira uko bafashwa n’abanyeshuli biga muri ibi bigo bakavuga ko kuba baturanye nibi bigo bibafasha kunguka ubumenyi bushya bakabasha no kwiteza imbere. abayobizi bibi bigo barasaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe bakiteza imbere
Mu gihe abanyeshuli bo bavuga ko abaturiye ibi bigo bibafasha kuko babafasha kuzamura umusaruro wabo ndetse nabo bikaborohereza kwimenyereza umwuga. Aho bivugiye bati “baraza bakatwegera tukababwira icyo bakora ndetse natwe bikadufasha kwimenyereza umwuga bidasabye ko tujya bindi bigo kwimenyereza umwuga”.
Ibi kandi babihuza n’abayobozi babo, bavuga ko ibyo abanyeshuli bavuga kandi bishimangirwa n’abayobozi bi bigo bitandukanye by’umwihariko byo mu burasirazuba aho bose bahuriza kucyo abaturage baturiye aya mashuli bayoboye hari byinshi barusha abandi .
Umwe muri bo ati “tugira amahirwe yo kuba duturanye n’abaturage kuko bifasha abanyeshuli bacu gushyira mubikorwa ibyo biga kandi bigafasha n’abaturage kuko babakorera ibyo batakwkikorera kandi bibatwara amafaranga mu gihe twe tubibakorera ku buntu”.
Mu rwego rwo guteza imbere amashuri tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro no korohereza abayigamo, Leta y’u Rwanda iheruka kugabanya amafaranga y’ishuri yatangwaga muri ayo mashuri, kubera ko hari ababyeyi batinyaga kuyajyanamo abana babo, kubera ko ahenze ugereranyije n’asanzwe atanga ubumenyi rusange.