
Ube hatangizwaga ku mugaragaro inama ihuje abakora umwuga w’itangazamakuru rya Kiliziya ku isi hose, SIGNIS world congress 2026, kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2026, abayitabiriye basabwe kugira uruhare mu kubaka itangazamakuru n’itumanaho rigezweho rihesha agaciro ikiremwa muntu.
Mu butumwa bwa Nyirubutungane Papa Leo XIV bwasomwe n’intumwa ye mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sánchez Catalan yavuze itumanaho rigezweho rikwiye guhesha agaciro ikiremwa muntu”
Ati”itumanaho ryo kuri murandasi ridatanga amakuru gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubaka umuco, kuko rifite ubushobozi bwo guhindura uko abantu babona isi no kugira uruhare rukomeye mu mitekerereze rusange y’abantu. Itumanaho rya rigezweho rigamije Ubumwe bw’Umuco no Kubungabunga Ibidukikije”, rizafasha gushaka uburyo n’ingamba z’itumanaho zishingiye ku gushakira ukuri no kubaha agaciro ka muntu.”

Musenyeri Arnaldo Sánchez Catalan Intumwa ya Papa mu Rwanda
Ubwo yafunguraga iyi nama ya SIGNIS World congress 2026 ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze itangazamakuru rya Kiliziya rikeneye kongerwamo imbaraga n’ubushobozi kugira ngo ryiyubake kurushaho.
Ati” binyuze mu itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ririmo Pacis Tv, Kinyamateka na Radio Maria Rwanda, Kiliziya y’U Rwanda yafashije imitima ya benshi gukira ibikomere ndetse bagera no ku bumwe n’ubwiyunge, n’icyizere kiriyongera mu banyarwanda. Uyu munsi dukomeje uru rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Mu gihe tuvuga ku iterambere ry’itangazamakuru rya Kiliziya, ntitwareka kuvuga ku bibazo bikibangamira iterambere ryaryo ririmo ubushobozi bidahagije, kutagira ibikoresho bihagije hamwe na hamwe, tukabona ko Kiliziya ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurifasha.”

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze itangazamakuru rya Kiliziya rikeneye kongerwamo imbaraga.
Iyi nama ihuza abanyamwuga mu itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Isi, yitabiriwe n’abasaga 250 baturutse hirya no hino ku isi, mu bihugu birenga 100, barimo abanyamakuru, abakora filime, abakora kuri televiziyo, radiyo ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’itangazamakuru rishingiye ku myemerere.
Biteganyijwe ko iyi nama izarangira tariki ya 08 kanama 2026.

Ste Famille Hotel Kigali




