Skip to main content

Pacis TV

Rusizi: Ababyeyi bo mu murenge wa Nyakabuye bishimira ishuri ry’incuke ryabegereje serivisi z’uburezi

Bamwe mu banyeshuri biga muri St Jerome.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, baravuga ko ishuri ry’incuke ryitiriwe Mutagatifu Jerome, ryubatswe na Paruwasi ya Nyakabuye, ryabafashije kugabanya ingendo ndende abana babo bakoraga bajya kwiga mu bindi bice by’umurenge wa Bugarama.

Ibyumba bishya biri kubakwa .

Aba babyeyi bavuga ko mbere y’uko iri shuri rishyirwaho, abana babo bakoraga ingendo ndende bajya kwiga ahazwi nka Cimerwa, ibintu byabasabaga umwanya n’amafaranga menshi ndetse bikaba byaranongeraga ibyago byo guhura n’impanuka mu nzira.

Kuri ubu, kuba ishuri ry’incuke ryaraje hafi y’aho batuye, ababyeyi bavuga ko byabaruhuye, kuko abana bashobora kubona uburezi hafi y’ingo zabo kandi bakitabwaho mu myigire ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abanyeshuri bari kwiga.

Iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Jerome kandi ryagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage, kuko ryatanze imirimo mu gihe cyo kubakwa ndetse rikaba rikomeje gutanga akazi ku barezi n’abandi bakozi barikoramo.

Umuyobozi w’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Jerome, Padiri Damas Nsengimana, avuga ko ryubatswe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’amashuri ugereranyije n’umubare w’abana bari muri uyu murenge, ndetse no korohereza abana kubona uburezi hafi y’aho batuye. Akaba ashishikariza ababyeyi bo muri Nyakabuye kwitabira ishuri no kurigana, kugira ngo abana benshi babone amahirwe yo gutangira amashuri y’incuke ahantu habegereye kandi hatekanye.

Ishuri ry’incuke ryitiriwe Mutagatifu Jerome ryatangiye gukora mu mwaka wa 2025. Ryubatswe mu kibanza cya Paruwasi ya Nyakabuye, mu Murenge wa Nyakabuye, aho ubu rifite abanyeshuri basaga 26.

Kugeza ubu, hari kubakwa ibindi byumba bitatu by’amashuri, biziyongera ku byumba bitatu byari bisanzwe bihari, mu rwego rwo kwakira umubare munini w’abana no kurushaho kunoza serivisi z’uburezi zitangirwa muri iri shuri.

Billy Chris Mukeshimana – Pacis TV, Nyakabuye, Akarere ka Rusizi.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe