Yanditswe na Aimable UWIZEYIMANA

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, arasaba Urubyiruko kuba umunyu w’isi ubundi bakaba abasitari b’ijambo ry’Imana.
Ibi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa akaba yabitabitangarije mu kibaya cy’amahoro muri kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Paruwase ya Ruhango, aho Urubyiruko rwo muri Diyosezi zitandukanye rwahuriye mu kibaya cy’amahoro mu rugendo nyobokamana.
Uwamariya Marceline wo muri Diyosezi ya Byumba, avuga ko urugendo nyobokamana yakoreye kwa Yezu Nyirimpuhwe muri Paruwase ya Ruhango rwamugiriye akamaro ku buryo afite gahunda yo kwigisha urundi rubyiruko kuba umunyu w’isi nkumo babisabwe.
Ati: ” Kuza kwa Yezu Nyirimpuhwe byanyubatse kandi nshingiye ku nyigisho twahawe na Musenyeri ngiye kwigisha Urubyiruko bagenzi banjye kwegera Imana no kuba umunyu w’isi”.
Mugenzi we Harerimana J.Bosco nawe avuga ko avanye mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, ari ukuba umunyu w’isi yerera imbuto nziza abandi.
Ati: ” Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yatwigishije kuba umunyu w’isi, kandi ninacyo mvanye hano muruhango ngiye gusangiza abandi by’umwihariko Urubyiruko rugenzi rwanjye nkarwigisha kuba intangarugero ubu bakegera Nyagasani mu isengesho”.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, asaba Urubyiruko kuba abasitari b’ijambo ry’Imana ubundi bakaba umunyu w’isi.

Ati: ” Rubyiruko bana bacu ni mube umunyu kandi mube abasitari b’ijambo ry’Imana, noneho mwere imbuto nziza zifasha abandi gusenga, kandi mwibuke ko muri imbaraga za Kiliziya bityo mugire uruhare mu kwiyubakira Kiliziya umuryango w’abemera”.
Urugendo nyobokamana rw’urubyiruko kwa Yezu Nyirimpuhwe, rukaba ari ngaruka mwaka, aho usibye igitambo cya misa habaho n’isengesho ryo gusabira abarwayi.
Ni mugihe Urubyiruko muri rusange rwasabwe kwitegura urugendo nyobokamana i Kibeho mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka tariki ya gatatu, aho biteganyijwe ko i Kibeho ruzaba rurimumwe n’abepisikopi baturutse ku mugabane w’Afurika.

