Inteko ishinga amategeko ya Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivuga ko buri musore n’inkumi bose bagomba kujya binjira mu gisirikare cy’igihugu, nk’uko byatangajwe na radio/televiziyo y’igihugu RTNC.
Uyu mushinga watanzwe uvuga ko buri nkumi n’umusore bafite imyaka y’amavuko hagati ya 18 na 30, bagomba kuba bari mu gisirikare, mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu cyabo, badakomeje kwizera abanyamahanga.
Uyu mushinga w’itegeko kugira ngo ushyikirizwe inteko ishinga amategeko ya RDC, byaturutse ku gitekerezo cya Misare Claude uhagarariye intara ya Uvira mu nteko ishinga amategeko wavuze ko bigendanye n’ibibazo by’umutekano n’imitwe y’inyeshyamba iki gihugu gihanganye na byo, urubyiruko rw’Abanyecongo ubwarwo rwihagije mu mubare ngo rukemure ibibazo by’ubukebw’abasirikare.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, abadepite mu Nteko Ishingamategeko bagiye impaka kuri uyu mushinga w’itegeko wa mugenzi wabo Claude Misare Mugomberwa, bamwe barawushyigikiye abandi barawukemanga.
Misare n’abamushyigikiye bavuze ko buri rubyiruko nirujya mu gisirikare bizongerera ingufu igisirikare,kandi ko bizafasha igihugu kunga ubumwe aho amoko yose y’abatuye Congo azagira abantu mu gisirikare bikagabanya irondamoko, irondakarere n’imvugo z’inzangano, nk’uko RTNC isubiramo urwo ruhande rubivuga.
Gusa abandi badepite bo bakemanze ko iryo tegeko ryaba ridashyize mu gaciro kuko ryategeka urubyiruko rubarirwa muri za miliyoni kwinjira mu gisirikare kidafite ibikoresho bihagije n’ubushobozi bwo kubakira.
Uru ruhande rukavuga ko gushyira mu ngiro iryo tegeko bisa nk’ibidashoboka, bakaburira inteko kwirinda kuwemeza.
Mu burasirazuba bw’igihugu, Leta ya RDC iri mu ntambara n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23, kandi ihanganye n’ibibazo by’umutekano mucye biterwa n’indimitwe nka ADF-Nalu n’iyindi.
