
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yakuwe by’agateganyo mu bikorwa byo kujya mu ruhame nyuma y’uko abaganga bamugiriye inama yo kuruhuka no gukira.

Ramaphosa yari amaze iminsi agarutse muri Afurika y’Epfo avuye mu nama ya BRICS yabereye mu Buhinde.
Ibiro bye byatangaje ko, aho bishoboka, abaminisitiri bazamuhagararira mu bikorwa yari ateganyijemo.

Uyu mukuru w’Igihugu agiye mu kiruhuko mu gihe na Visi-Perezida we Paul Mashatile nawe amaze igihe atari mu kazi nyuma y’uko yari amaze igihe arwaye ariko akaba yatangaje ko ari koroherwa.
Nta makuru arambuye ku burwayi bwe yatangajwe.
Mucyo cyizere Patience Pacis Tv Kigali.