
Byari ibyishimo byinshi ku bakristu ba Paruwasi ya Nyamiyaga no ku muryango mugari wa Diyosezi ya Butare, ubwo Padiri Rukundo Jean Damour yahabwaga Isakaramentu ry’Ubuseseridoti mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Abakristu bitabiriye uwo muhango bavuze ko kwakira umusaseridoti mushya ari impano ikomeye Imana iba ihaye Kiliziya, bagaragaza ko biteze ko Padiri Rukundo Jean Damour azarangwa n’urukundo, ukwicisha bugufi no kubera bose urugero rwiza mu rugendo rwabo rwo kwemera.

Nyuma yo guhabwa Isakaramentu ry’Ubuseseridoti, Padiri Rukundo Jean Damour yavuze ko yiyemeje kuba umushumba mwiza, wegereye abakristu kandi ubafasha gukomeza gukura mu buzima bw’ukwemera. Yashimangiye ko ubutumwa bwe buzashingira ku kugeza Kristu ku bantu no kubayobora mu nzira y’agakiza.

Mu nyigisho yatanze muri uwo muhango, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasabye Padiri Rukundo Jean Damour guhora ari umugaragu w’Ijambo ry’Imana, akigisha ibyo yemera kandi akabishyira mu bikorwa. Yibukije ko ubuhamya bwiza ari bwo buryo bw’ingenzi bwo kwamamaza Inkuru Nziza no kugeza Kristu ku bantu.

Uretse guha Padiri Rukundo Jean Damour Isakaramentu ry’Ubuseseridoti, uwo muhango wanaranzwe no gutanga ubudiyakoni ku bafaratiri batanu, ubuhereza ku bafaratiri babiri ndetse n’ubusomyi ku bafaratiri umunani.
Muri ibyo birori kandi hanizihijwe Yubile y’imyaka 25 y’Ubuseseridoti ya Padiri Alphonse Nkunsi na Padiri Justus Musinguzi, bashimirwa umurimo bamaze imyaka 25 bakorera Kiliziya mu kwamamaza Inkuru Nziza no gufasha abakristu mu rugendo rwabo rw’ukwemera.Uyu muhango wabereye muri Paruwasi ya Nyamiyaga, mu Karere ka Nyanza, ukaba warahurije hamwe abakristu benshi, abasaseridoti, abihayimana n’abashyitsi baturutse hirya no hino baje gusangira ibyishimo byo kwakira umusaseridoti mushya no kwizihiza izo Yubile z’Ubuseseridoti.
Yedidiya TUYISENGE