Skip to main content

Pacis TV

PAC yagaragaje ko REB ariyo nyirabayazana yididindira ry’ireme ry’uburezi

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, PAC ubwo bakiraga abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’ibanze REB , kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa n’imikorere mibi byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2025- 2026, birimo gutinza ibitabo mu macapiro no kubyohereza mu mashuri mu gihe kingana n’iminsi 397 .

KOMITE YA KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA, MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA, PAC

Hon MURUMUNAWABO Cecile, Vice Perezida wiyi komisiyo, yavuze ko imikorere nkiyi idakwiriye mu kigo gishinzwe kureberera uburezi bw’abana b’u Rwanda cyane ko ikibazo nkiki no mu mwaka ushize cyagaragaye bakagisabira imbabazi ariko hakibazwa impamvu nyamukuru yiki kibazo.

Ati: Umwaka ushize iki kibazo cyaragarajwe ndetse mugisabira imbabazi, none ni uyu mwaka cyongeye kugaruka, habura iki ngo ibi bikorwe neza? Ntibyumvikana ukuntu abana bamara umwaka wose bategereje ibitabo ukarinda urangira batabibonye, ese ubwo murumva atari mwebwe mugira uruhare mu kudindiza ireme ry’uburezi koko?

HON MURUMUNAWABO CECILE, VICE PEREZIDA WA KOMISIYO KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA

MURUNGI Joanna, Umuyobozi w’integanyanyigisho mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, mu bisobanuro yatanze yavuze ko gutinda kw’ibitabo mu icapiro biterwa ahanini ni uko baba bakoresheje ibitabo byinshi
ati: Ubundi twebwe intego twihaye ni uko bimara iminsi 30 , akazi kasojwe, ariko mu byukuri siko bigenda, kubera ko habanza gukorwa akazi ko kugenzura 10 byambere aba yakoze twamara kubishima akabona gukomeza , rero izo gahunda zose ziba zirimo hagati aho nibyo bitera ubu bukererwe buzamo kugeza ku minsi irenze iyo twihaye.

MURUNGI JOANNA, UMUYOBOZI W’INTEGANYANYIGISHO MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE UBUREZI BW’IBANZE REB

Ubu busobanuro bwateje impaka muri iyi komisiyo, aho abadepite bagize iyi yagaragaje ko batanyuzwe nubusobanuro bwatanzwe, kuko gutinza ibitabo mu bubiko iyo mikorere idasobanutse.
Hon MUSOLINI Eugenne ati: Ibi birenze amakosa, ahuwo ni ukwangiza, niba umwana ashoboira gutangira umwaka wambere akazarinda agera mu wa gatatu atarabona icyo gitabo, ibi ntibyumvikana rwose, kuko bidindiza ireme ry’uburezi mudufashe gusobanukirwa iyo mikorere.

KOMITE YA KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA, MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA, PAC

Hon MUHAKWA Valens Perezida wiyi komisiyo , Ati: abari bakeneye kwigira muri ibi bitabo bigenda bite? Barasibira? Baragaruka bakabyiga? Mubikora mute? Murumva koko mutandindiza abana babanyarwanda?
Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze Dr MBARUSHIMANA Nelson, yasabye imbabazi kuri iyi mikorere mibi yabaranze, ndetse atanga ivyizere ko bitazasubira.

HON MUHAKWA VALENS KOMISIYO ISHINZWE GUKURIKIRANA IMIKORESHEREZE Y’IMARI N’UMUTUNGO BYA LETA, MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA, PAC

Ati: Nkuko mwabigaragaje mu nibyo koko hari ubukererwe mu kohereza ibitabo mu mashuri tubisabiye imbabazi , ntabwo bizasubira twashyizeho ingamba zo kujya dukurikirana hafi abo duha amasoko.
Abadepite bagize Komisiyo PAC basabye ubuyobozi bwa REB gukosora byihuse ibyo bibazo, bashimangira ko gutinda gucapa no kugeza ibitabo mu mashuri bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi n’imyigire y’abanyeshuri. Basabye kandi ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kunoza imicungire y’amasoko n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, kugira ngo umutungo wa Leta ukoreshwe neza kandi ibikoresho by’uburezi bigere ku banyeshuri ku gihe.

UMWANDITSI:EMINENTE UMUGWANEZA/PACISTV/KIGALI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe