Kuri uyu wa mbere, taliki ya 19 Mutarama 2026 Nyirubutungane Papa LEO XIV yakiriye umukuru w’ igihugu cya Repubulika ya Czech Petr Pavel. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru.

Nyirubutungane Papa LEO XIV yakiriye umukuru w’ igihugu cya Repubulika ya Czech Petr Pavel.
Umukuru w’ igihugu cya Repubulika ya Czech Petr Pavel yanagiranye ibiganiro na Cardinal Pietro PAROLIN Umunyamabanga wa Leta Vatican ari kumwe na Myr Paul Richard Gallagher, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’ amahanga hamwe n’ imiryango mpuzamahanga.
Mu biganiro byahuje impande zombi harimo umubano uhagaze neza hagati ya Leta ya Czech na Vatican uko wakomeza kuvugururwa ndetse n’ ibyo impande zombi ziteguye gukora mu kuwushimangira.
Impande zombi kandi zanaganiriye ku bibazo bihangayikishije isi cyane cyane intambara hirya no hino ku isi, ubushake ku mpande zombi mu guharanira amahoro ndetse n’ indangagaciro zihuriweho n’ impande zombi mu gushimangira umubano mu mahoro w’ abatuye isi yose. ( Source: VATICAN NEWS)