Skip to main content

Pacis TV

Nyaruguru: Urubyiruko rwahamagariwe kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye mu rwego rwo guha icyubahiro imiryango yazimye igera kuri 256, no gukomeza gusigasira amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe ko ibyabaye bitazongera ukundi.

URWIBUTSO RWA JENOSIE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 RWA IBEHO

Mu buhamya bwa, Twagirumukiza Sékunde, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse ku mateka y’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Yavuze ko kimwe mu byifuzo bye bikomeye ari uko abantu bose bafite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro bayatanga.

TWAGIRUMUKIZA SÉKUNDE, UMWE MU BAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Yagize ati:“  Data yishwe n’abaturanyi ariko iyo  mbajije abaturanyi aho yatawe, bambwira ko batahazi, twakongera guhura nakongera kubabaza nkumva hari umbwiye ngo numvise bavuga ko ari hariya. Uretse kuba tutarabona Data ngo tumushyingure mu cyubahiro, hari n’abandi benshi bishwe muri Jenoside Imibiri yabo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, gutanga ayo makuru byafasha kugira ngo abo bishwe bashyingurwe mu buryo bubahesha icyubahiro n’agaciro bakwiye, bityo imiryango yabo ikaruhuka mu mutima.”

UMUYOBOZI WUNGIRIJE WA IBUKA MU KARERE KA NYARUGURU, NDAGIJIMANA J. BOSCO

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Ndagijimana J. Bosco, yavuze ko bibabaje kuba hari abarokotse Jenoside bakibona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside ikiri hirya no hino aho yajugunywe.

Yasabye abantu bose bafite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo abo bishwe basubizwe icyubahiro n’agaciro bambuwe ubwo bicwaga.

ABAYOBOZI MU NZEGO ZITANDUKANYE BITABIRIYE IGIKORWA CYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 I KIBEHO

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa imiryango yazimye yari ituye mu makomine yahujwe akabyara Akarere ka Nyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yahamagariye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no kwamagana abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

HANASHYIZWE INDABO KU MVA ISHYINGUYEMO IMIBIRI Y’ABATUTSI BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 I KIBEHO

Mu ijambo rye, Dr. Emmanuel Murwanashyaka yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igikorwa cy’ubutwari gifasha Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA NYARUGURU, DR. EMMANUEL MURWANASHYAKA

Yashimangiye ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kurinda amateka ya Jenoside no kuyasigasira, arusaba kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kurwanya no kwamagana abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yongeye kandi gusaba umuntu wese ufite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga, kugira ngo abo bishwe bashyingurwe mu buryo bubahesha icyubahiro kibakwiye.

PACISTV/ NYARUGURU

ANDI MAFOTO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe