
Abaturage bo mu misozi y’Umurenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko ibikorwa remezo byo kuhira imyaka bagejejweho bigiye kubafasha gukomeza guhinga no mu bihembwe by’ihinga bya B na C, aho ubukakare bw’ubutaka bwabagiragaho imbogamizi yo kutabyaza umusaruro ibyo bihembwe by’ihinga.
Mu Kagari ka Ruhinga, mu Murenge wa Nyabimata, abaturage batunzwe n’ubuhinzi bagiye gutangira gukoresha ibikorwa remezo bizwi nka Dam Sheet, bifasha mu kubika no gukwirakwiza amazi akoreshwa mu kuhira imyaka.
Iki gikorwa giteganyijwe gufasha abaturage bahinga ku misozi kubona amazi yo kuhira imyaka, bityo bakabasha guhinga mu bihembwe bitandukanye by’umwaka. Mu bihingwa biteganyijwe kuhirwa harimo ingano, ibirayi, ibishyimbo n’ibijumba ndetse n’imboga.
Mukamana Beatha, Emmanuel Sindikubwabo na Francina Mukandekezi, batuye muri aka gace, bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko bagiye kubona igisubizo ku mbogamizi yabagiraga yo kutabyaza umusaruro ubutaka bwabo mu bihembwe byose by’ihinga.
Mukamana Beatha, yagize ati “Twari dusanzwe duhinga cyane cyane mu gihembwe cy’ihinga cya A, kuko mu bihembwe bya B na C ubutaka bwumaga cyane bitewe n’izuba n’impeshyi, bigatuma tutabasha guhinga neza cyangwa kubona umusaruro uhagije.
Imboga zo ubwo ahandi usanga bakunze kuzihinga muri iki gihe cy’impeshyi, twe byasabaga ko tuzigura n’abantu baba bavuye kuzirangura mu mijyi ya Kibeho, Butare n’ahandi, kandi tukazigura ziduhenze.”
Amazi bahawe yo kuhira imyaka bavuga ko azabafasha gukomeza gukora ubuhinzi no mu gihe imvura yabaye nke, bityo bakabona umusaruro mwinshi kurushaho.
Kugeza ubu, mu Mudugudu wa Kimuzi, mu Murenge wa Nyabimata, hegitari 23 ni zo zizajya zikorerwaho ubuhinzi bwuhirwa hifashishijwe aya mazi.
Ubwo yatahaga ku mugaragaro iki gikorwa remezo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko kigamije gufasha abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi, haba mu gihe cy’izuba, mu mpeshyi ndetse no mu gihe imvura yabaye nke.
Yavuze ko hari na gahunda yo kureba uko ubu buryo bwo kuhira imyaka ku misozi bwagezwa no mu tundi duce tw’Akarere ka Nyaruguru aho bishoboka, kugira ngo abaturage babashe guhinga igihe cyose kandi umusaruro w’ubuhinzi wiyongere.
Dr. Emmanuel Murwanashyaka yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho, bakabifata nk’ibyabo kandi bakabibyaza umusaruro.
Ati “Uyu munsi aba baturage bo mu misozi y’umudugudu wa Cyimuzi muri nyabimata twabahaye ibikorwa by’amazi bazajya bakoresha buhira imyaka imusozi, turabasaba gukomeza guhinga mu bihembwe byose by’ihinga, ariko bakongera n’imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri birimo gufata amazi no gukora amaterasi y’indinganire aho atarashyirwa.”
Yagaragaje ko guhuza kuhira imyaka no kubungabunga ubutaka bizafasha ubutaka gukomeza kugira umusaruro, bityo ubuhinzi bukarushaho gutera imbere no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.



Jean Bosco MBONYUMUGENZI/Pacis TV