Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, ku biro by’Akarere ka Nyaruguru habereye igikorwa cyo gushyikiriza amakoperative atanu y’ubuhinzi n’ubworozi moto eshanu zo mu bwoko bwa Rifani, zizabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

ABANYAMURYANGO B’AMAKOPERATIVE 5 YAHAWE MOTO ZA RIFANI
Aya makoperative yatoranyijwe mu yandi arenga 200 akorera muri aka karere, hashingiwe ku mikorere myiza no ku ruhare rwayo mu kongera umusaruro. Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye na RTDA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi), mu rwego rwo gushyigikira amakoperative akorera hafi y’imihanda ya kaburimbo yubatswe (Feeder Roads), kugira ngo babashe kugera ku masoko bitagoranye.
Amakoperative yahawe izi moto ni: Koperative Urumuri rw’Abahinzi ba Nyabimata, ikora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi no gucuruza inyongera musaruro mu Murenge wa Nyabimata.

KOPERATIVE NYAMPINGA, IKORA UBUHINZI BWA KAWA MU MURENGE WA RUSENGE, KOPERATIVE
Koperative Nyampinga, ikora ubuhinzi bwa kawa mu Murenge wa Rusenge, Koperative Girubuzima Ruheru, y’abajyanama b’ubuzima ikorera mu Murenge wa Ruheru, Koperative Icyerekezo Munini, Koperative Kaima Muganza, ikora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi n’ingano mu Murenge wa Muganza.
Buri koperative yahawe moto imwe, zose zikaba zifite ubwishingizi bw’umwaka umwe n’ibyangombwa byazo byuzuye.
Nimurere Marie Rose umuyobozi wa Koperative Girubuzima Ruheru yavuze ko iyi moto ari igisubizo gikomeye ku bibazo bahuraga na byo mu gutwara umusaruro ku isoko no kugeza inyongera musaruro mu mirima.

NIMURERE MARIE ROSE UMUYOBOZI WA KOPERATIVE GIRUBUZIMA RUHERU
Yagize ati: “Iyi moto modoka duhawe uyu munsi ni igisubizo gikomeye kuri twe. Twari dusanzwe dukodesha imodoka itugezaho inyongera musaruro mu gihe cy’ihinga, ndetse no mu gihe cy’isarura tukishyura imodoka itujyanira umusaruro ku isoko. No ku matungo tworoye, twakeneraga imodoka ituzanira ibiryo byayo. Ubu ayo mafaranga twatangaga azazigamirwa koperative, bityo iterambere ryacu rirusheho kwiyongera.”
Yakomeje ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku bufasha itanga mu guteza imbere abaturage, anizeza ko na bo bazakomeza gukora cyane kugira ngo bateze imbere igihugu.

UMUKOZI WA RTDA
Umukozi wa RTDA yavuze ko n’ubwo inshingano z’iki kigo ari ukubaka no guteza imbere imihanda mu gihugu, banahisemo gushyigikira amakoperative akorera hafi y’imihanda ya Feeder Roads, kugira ngo ibikorwa remezo byubatswe birusheho kubyazwa umusaruro binyuze mu korohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abagize aya makoperative gufata neza moto bahawe no kurushaho kongera umusaruro.

UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU MU KARERE KA NYARUGURU, GASHEMA JANVIER
Yagize ati: “Turasaba abagize aya makoperative yahembwe moto za Rifani kuzikoresha neza no kongera umusaruro w’ibyo bakora, kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteza imbere akarere kabo. Natwe nk’ubuyobozi bw’akarere tuzabahora hafi.”
RTDA kandi yasabye aya makoperative gukomeza kunoza imikorere no kongera umusaruro, ibizeza ko nibakomeza kwitwara neza, ubutaha bashobora kuzahabwa ibihembo birimo imodoka nini zizabafasha kugeza ku isoko umusaruro mwinshi kurushaho.
UMWANDITSI:J.BOSCO MBONYUMUGENZI/PACISTV/NYARUGURU