Skip to main content

Pacis TV

Nyaruguru: Abahinzi borozi barataka kubura ishwagara, ibintu bavuga ko bigira ingaruka ku biryo by’amatungo

Abahinzi borozi bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko babangamiwe bikomeye no kubura ishwagara igabanya ubusharire bw’ubutaka, ikibazo bavuga ko kiri mu bituma umusaruro w’ubuhinzi ugabanuka, bigakurikirwa n’ubuke bw’ibiryo by’amatungo.

ABAHINZI BOROZI BO MU KARERE KA NYARUGURU BABANGAMIWE N’IBURA RY’ISHWAGARA

Ibi byagarutsweho mu nama abahinzi baherutse kugirana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, yabaye n’umwanya wo kwakira itsinda ry’Abasenateri bari mu ruzinduko rw’akazi muri ako karere.

Muri iyo nama, aborozi bagaragaje ko n’ubwo umubare w’amatungo ukomeje kwiyongera, ikibazo cyo kuyabonera ibiryo gikomeje kuba ingorabahizi.

Aborozi bavuga ko ibiryo by’amatungo bigurwa ku isoko bihenze, ndetse hakaba n’igihe bitaboneka. Ibi bikiyongera ku kibazo cy’ubutaka busharira, aho bavuga ko ubwo butaka busharira butuma imyaka bahinze idatanga umusaruro udahagije wabafasha kubona ibibatunga n’ibyo bagaburira amatungo yabo.

Bagaragaje ko n’ubwatsi bahinze bagamije kugaburira amatungo butabasha gutanga umusaruro uhagije bitewe n’uko ubusharire buri mu butaka buba butarwanyijwe neza, bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona ishwagara mu buryo burambye kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yizeza aba bahinzi borozi ko ikibazo cy’ishwagara imaze iminsi ibura muri aka karere kiri hafi gukemuka, avuga ko mu minsi mike iri imbere izaba yamaze kuboneka.

Impuruza itangwa n’aborozi bo mu Karere ka Nyaruguru ku kibazo cy’ubuke bw’ibiryo by’amatungo, ni ikintu inzego bireba zitagakwiriye gufata nk’ibisanzwe, cyane ko ubworozi bufite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye aka karere.

Imibare igaragaza ko mu ngo 73.805 zibarizwa mu Karere ka Nyaruguru, 54.320 zoroye, zingana na 72,1%. Abenshi muri bo bahuza ubworozi n’ubuhinzi, bakabifata nk’inkingi ya mwamba y’ubukungu bwabo.

UMWANDITSI: J.Bosco MBONYUMUGENZI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe