Skip to main content

Pacis TV

Noam Emeran yatandukanye na Groningen

Rutahizamu w’umunyarwanda wataka aciye ku mpande Noam Emeran Fritz wakiniraga ikipe ya FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi,yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo imyaka itatu.

Noam Emeran uherutse kwemera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yageze muri iyi kipe 2023 avuye muri Manchester United aho yakiniraga abato bayo.

Ntabwo yahiriwe muri iyi kipe kuko yaranzwe n’imvune nyinshi bituma atabona umwanya wo gukina uhagije aho yaje no gutizwa mu ikipe ya FC Emmen akinayo igice cy’umwaka w’imikino wa 2025-26.

FC Groningen ikaba yamaze kwemeza ko yamaze gutandukana na Emeran Noam bamwifuriza ibyiza gusa aho azerekeza.

Iti “FC Groningen yumvikanye na Noam Emeran ku gusesa amasezerano. Noam, warakoze ku musanzu wawe watanze mu ikipe, kandi tukwifurije amahirwe mu rugendo rwawe.”

Emeran Noam wahamagawe bwa mbere mu Mavubi muri Gicurasi 2026, akaba anitezwe mu ikipe y’igihugu izahamagarwa kuri ubu izakina na Liberia na Cape Verde, amakuru arimo kumwerekeza ko ashobora gusubira muri FC Emmen yari yaratijwemo akayisinyira burundu.

Yanditswe na MUCYO CYIZERE Patience/Pacis Tv

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe