
Mu gihe hasozwa umushinga w’uburezi budaheza bugamije impinduka (learning and inclusion for transformation) umuryango w’ababikira b’abagabuzi b’amahoro ya kristo umwami bakorera muri paruwase ya Muramba bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere ka Ngororero, Ubuyobozi bw’aka karere burishimira ko uyu mushinga usize mu ishuli abana bagera kuri 400 bari bararitaye.

Sr. Fronille Uwubumwe wo mu babikira b’abagabuzi b’amahoro ya kristo umwami.
Sr. Fronille Uwubumwe wari ushinzwe gukurikirana aba bana, avuga ko basanze imibereho mibi , amakimbirane mu miryango no kutamenya inshingano ku babyeyi, ari bimwe mubyari byarateye umubare munini w’abana kuva mu ishuli, Umuryango w’abagabuzi b’amahoro ya Kristo umwami abarizwamo ukabaha inyigisho zo kubakuramo amarangamutima mabi no kubakundisha ishuli.
Agira ati “Hari ikintu kitwa inzoga n’akabari. Ababyeyi ubwabo barabitubwiye mu isomo ry’ibiganiro twabahaye (positive parenting) ugasanga umugabo n’umugore biriwe mu kabari batashye igicuku. Ibaze kuba umwana azategereza icyo gicuku ngo ababyeyi bamugaburire cyangwa bamwuhagire !! nonese uwo mwana aziga?”
Umwe mu bana bari baravuye mu ishuli kuri ubu uri kwiga mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza, avuga ko byari byaratewe no kuba iwabo mu rugo batarabonaga ibyo kurya bikamutera kureka ishuli ariko kuri ubu nyuma yo kwitabwaho n’umushinga w’uburezi budaheza bugamije impinduka (LIFT), ubu akaba atsinda amasomo neza.
Ati “Ikintu cyatumaga ntajya ku ishuli ni uko nabaga nshonje. Mu rugo bamwe baryaga saa sita abandi bakarya ninjoro bituma ishuli ndivamo. Ubu nagiye mu mwaka wa gatandatu , ubu nsigaye mba uwa munani”.
Umubyeyi witwa Yamfashije Goreti wari ufite abana bose bari baravuye mu ishuli ashimira abagabuzi b’amahoro ya kristo umwami batumye we n’umugabo we kugeza ubu bashyira hamwe bitandukanye na mbere, akumvikanisha icyizere cy’ejo hazaza ku bana be basubiye kwiga.
Yamfashije ati “Bose bari bararivuyemo kubera ikibazo cy’inzara mu rugo. Iyo dukoreye amafaranga yose ajya mu rugo , naho mbere kubera ko uriya mugabo yabaga yanyweye, yashoboraga no kuza akamena ibiryo abana bakaburara. Abana bari bagiye kuba ibirara rwose. Wajya kwiga se utariye?”.
Sr.Fronille Uwubumwe, avuga ko abagabuzi b’amahoro ya kristo umwami basanze bamwe muri aba bana bafite amarangamurima atari meza ndeste no kwiheba, bikabasaba gukoresha inyigisho zibakuramo kwiyumva nabo no gukunda ibyiza.
Agira ati “Icyo twigishije abana bari mu kiciro cy’abagombaga gusubira mu ishuli, ni isomo ry’umuziki uvura (musicotherapie). Ni umuziki utuma abana bashobora gutakaza amarangamutima mabi bafite bakinjira mu marangamutima yo gukunda ibyiza, kumva babishishikariye no kubana n’abandi bana”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo Kabayiza Charles wari intumwa y’umuyobozi w’akarere ka Ngororero mu gikorwa cyo gusoza umushinga wa LIFT, avuga ko akarere gashimira uruhare rufatika uyu mushinga wagize aho nko mu murenge ayoboye abana bose bari baravuye mu ishuli barigarutse mo.
Agira ati “Muri Myatyazo twari dufite abana 26 bari baravuye mu ishuli, ariko kugeza ubu 23 baragarutse , mu by’ukuri umushinga waradufashije kuko twamenye zimwe mu mpamvu abana bavaga mu ishuli bitari kutworohera gutahura”.

Abafatanyabikorwa batanfukanye bagize uruhare mu mushinga w’uburezi budaheza bugamije impinduka LIFT.
Umushinga w’uburezi budaheza bugamije impinduka (LIFT) wakoze ku bana bato bataye ishuli, abari mu myaka yegeye hejuru barimo ababyariye iwabo bigishijwe imyuga, abana bafite ubumuga bari barahejejwe mu ngo nabo bitabwaho, imiryango yabanaga mu makimbirane nayo ifashwa kuyavamo.
Imibare yari yakozwe mbere y’itangira ry’uyu mushinga, yerekanagako mu karere ka Ngororero hari hari abana bari hagati y’imyaka 12 na 14 bataye ishuli agera kuri 430, ariko uyu mushinga usize 420 bari kwiga neza ,naho abandi 10 bari basubiye kwiga nabo ariko nyuma bongera kuva mu ishuli.
Jean de Dieu NDAYISABA Pacis Tv Ngororero.