
Myr Stanislas Lalanne yavukiye ahitwa Metz ku ya 3 Kanama 1948, yize amasuri mu bice butandukanye nka Versailles, I Paris, n’ ahitwa Tubingen mu Budage. Yahawe isakaramentu ry’ Ubusaseridoti ku ya 8 Ugushyingo 1975 muri Diyosezi ya Versailles.
Yakoze ubutumwa butandukanye nko kuba yarabaye umuyobozi w’ ibiro bishinzwe itangazamakuru mu minsi ya Papa yahariwe urubyiruko mu 1997. Nyuma kuva 1999 kugera 2001 yabaye umuvugizi w’ Inama y’ Abepiskopi wa Bufaransa.
Muri 2007 nibwo Papa BENEDIGITO XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Coutances n’Avranches nmu ntara ya Normandie mu majyaruguru y’ Ubufaransa. Ku ya 31 Mutarama 2013, Myr Stanislas Lalanne yatorewe kuba Umwepiskopi wa wa Pontoise umwanya yagumyemo kugera 2024.
Myr Stanislas Lalanne yaranzwe no kuba iruhande rw’ itangazamakuru cyane kuko ku ya 13 Nyakanga 2018, Papa Fransisko yamutoreye kuba umwe mu bagize Urwego rwa Papa rushinzwe Itangazamakuru umwanya yagumyemo kugera muri Mata 2026. Mu gihugu cye cy’ Ubufaransa kandi yari umuyobozi w’ ihuriro ry’ amaradiyo ya Kiliziya Gatolika muri iki gihugu.