
Musenyeri Ntagungira yasabye Padiri Jeovanie na Diyakoni Bruno Pascal kurangwa n’ishyaka mu kwamamaza Inkuru Nziza
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Bosco Ntagungira, yasabye Padiri Jeovanie Hakizimana na Diyakoni Bruno Pascal Bucyana bo mu muryango w’Abapadiri baba Benedikitini b’i Gihindamuyaga kurangwa n’ishyaka mu kwamamaza Inkuru Nziza no kubaho neza impano y’umuhamagaro bahawe.
Ibi yabigarutseho mu gitambo cya Misa cyabereyemo itangwa ry’Isakaramentu ry’Ubupadiri kuri Padiri Jeovanie Hakizimana ndetse n’iry’Ubudiyakoni kuri Frere Bruno Pascal Bucyana.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Ntagungira yibukije aba basore ko Isakaramentu ry’Ubupadiri n’iry’Ubudiyakoni ari impano ikomeye itangwa na Nyagasani, abasaba kuyabamo mu budahemuka, umurava no gukorera Imana n’abayo n’umutima wose. Yanabasabye guhora bazirikana icyo umuhamagaro wabo usobanuye no kugira ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa bwa Kristu.
Mu byishimo byaranze uwo munsi, Padiri Jeovanie Hakizimana na Diyakoni Bruno Pascal Bucyana bashimiye Imana yabahamagaye, banashimira ababyeyi babo n’ababafashije mu rugendo rwose rwo kwitegura kwakira aya masakaramentu. Bavuze ko biteguye gukora ubutumwa bwabo bashishikariza abakirisitu kumva no kwakira icyo Nyagasani abasaba.
Uhagarariye imiryango ya Padiri Jeovanie na Diyakoni Bruno Pascal yashimiye Diyosezi ya Butare n’Umuryango w’Ababenedikitini uburyo babareze neza kugeza bageze ku rwego rwo kwakira aya masakaramentu, avuga ko ari ishema rikomeye ku miryango yabo.
Padiri Mukuru wa Monasteri y’Ababenedikitini b’i Gihindamuyaga, Padiri Jean Pierre Bakurirehe, yavuze ko ingabire y’ubusaseridoti ari impano y’agaciro ikwiye kurindwa no kubahwa. Yasabye Padiri Jeovanie na Diyakoni Bruno Pascal gukomeza kubaho mu bumwe n’Imana no gukorera Kiliziya n’umutima wose.
Padiri Jeovanie Hakizimana abaye umupadiri wa 15 ukomoka muri Monasteri y’Ababenedikitini b’i Gihindamuyaga, yashinzwe mu 1958. Uyu muryango wisunze Mutagatifu Benedikto, ukaba uzwi cyane ku ntego yawo igira iti “Ora et Labora”, bisobanura “Senga kandi ukore”, uhuza ubuzima bw’isengesho n’umurimo wa buri munsi.
Ibirori by’itangwa ry’aya masakaramentu byitabiriwe n’abihayimana, abapadiri, imiryango y’abahawe amasakaramentu, abakirisitu benshi ndetse n’inshuti zabo, bose bishimira intambwe ikomeye aba basore bateye mu rugendo rwo gukorera Imana na Kiliziya.
Yedidiya TUYISENGE