Skip to main content

Pacis TV

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa arasaba abihayimana kuba ibimenyetso by’ukwemera

Yanditswe na Aimable UWIZEYIMANA

Ubwo ababikira ba Mutagatifu Clara bizihizaga Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu yigaragarije Isi na Yubile y’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye abihayimana kumenya ko babereyeho abakristu ndetse no kwibuka ko ari ibimenyetso by’ukwemera.

Sr Marie Claire Nyiransabimana umuyobozi w’urugo rw’aba babikira biyeguriye Mutagatifu Clara, muri Paruwase ya Musambira Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ikibanze ari ugushimira Imana ku byiza yagiriye bene muntu mu myaka 2025.

Ati: ” Mu kwizihiza Yubire twebwe nk’ababikira bisunze Mutagatifu Clara, turashimira Imana kubera ibyiza byinshi yagiye itugurira nk’ikiremwa muntu muri iyi myaka 2025 ishize Yezu yigaragarije Isi, ariko by’umwihariko muri iyi myaka 125 u Rwanda n’Abanyarwanda bamenye ivanjiri”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivugurwa Balthazar, yasabye abiyeguriye Imana kwegera abakiristu mu inzira igana Imana maze bakaba ibirango biranga ukwemera.

Yagize ati “uwihaye Imana agomba kugira icyo kimenyetso cy’urukundo hagati mu muryango , akameya ibyishimo by’abakiristu akamenya umubabaro wabo,akamenya ibitera imizero kugirango asangire nabo urungendo rwo kwizera”.

Yubile y’Abihaye Imana ikaba ku rwego rw’Igihugu yarabaya tariki ya muri Diyosezi ya Gikongoro i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, aho kuri ubu abihaye Imana bagenda bayizihiza mu miryango yabo itandukanye mu rwego rwo kurushaho gushimira Imana ku muhamagaro wabo, no kurushaho kuzirikana ku butumwa bafite mu muryango w’Imana.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe