Yanditswe na Aimable Uwizeyimana

Ubwo ishuri ryaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes riherereye muri Paruwase ya Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi, ryizihizaga umunsi mukuru, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abanyeshuri barererwa muri iri shuri gushesha ishema Kiliziya.
Umwe muri aba banyeshuri wahawe n’isakaramentu rya Batisimu, avuga ko agendeye ku nyigisho ya Musenyeri, agiye kwitwara neza anafasha abandi.
Yagize ati “Ngendeye ku kuba Musenyeri adusaba kuba intangarugero tugahesha ishema Kiliziya, ngiye kwitwara neza nkayoborwa n’isengesho ubundi ngakora akazi kanjye ko kwiga nkongeraho no gufasha bagenzi banjye twigana”.
Mugenzi we nawe wahawe isakramentu ry’ugukomezwa, avuga ko ingamba afite zishingiye ku nama n’inyigisho Musenyeri yabahaye.
Ati: ” Nibyiza ko Musenyeri wacu aturi hafi. Rero inyigisho yaduhaye zirimo kudusaba guhesha ishema Kiliziya tukumvira umubyeyi wacu Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes, tugiye kuzigenderaho twitwara neza tukabera urugero rwiza kubatubona”.
Sr Valerie Nyiransabimana umuyobozi w’ishuri ryaragijwe Bikiramariya Umwamikazi ryo mu Byimana nawe akavuga ko Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ibyo asaba abanyeshuri byo kwitwara neza bagahesha ishema Kiliziya, bagiye kubigenderaho bigisha abanyeshuri kwitwara neza.
Ati: “Nibyo tugendeye ku nama n’impanuro za Musenyeri wacu, abanyeshu rimwe n’abana bacu, tugiye kubafasha kwitwara neza bakiga bagatsinda amasomo yabo kandi bikajyana no kubafasha mu isengesho bakayoborwa n’umubyeyi Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes twaragijwe”.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba avuga ko abanyeshu bo mu kigo cy’amashuri cyaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes, bakwiye ku mufatiraho urugero bagaharanira kwihesha ishema no guhesha ishema Kiliziya.
Yagize ati ” Bana bacu mbaragije umubyeyi Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes, nimumwumvire icyo abategeka mugikore ubundi mwihatire kwitwara neza mwihesha ishema mukanarihesha Kiliziya”.

Urwunge rw’amashuri rwa Byimana rwaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes (Group Scolaire Notre Dame de Lourdes Byimana), rukaba rumaze imyaka 68 kuko rwashinzwe 1957, mu gihe mu mwaka wa 1958, aribwo Bikiramariya yabonekeye umukobwa witwa Bernadette mu gace ka Lourdes mu gihugu cy’ubufarasa, kuva ubwo bamwe mu batuye isi batangira kwiyambaza Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes.

