Skip to main content

Pacis TV

Abagore bo mu Karere ka Muhanga bizihije umunsi w’abagore bishimira urwego bagezeho

Abagore bo mu Karere ka Muhanga barishimira urwego rw'iterambere bagezeho, kubera amahirwe Igihugu cyabahaye, aho imwe muri iyo mirimo abagore batuye Akarere ka Muhanga batinyutse gukora, harimo gutwara ibinyabiziga, ubucuruzi hamwe n’ubuhinzi, bworozi imirimo bavuga ko mbere batajyaga batinyuka gukora.

karina_kitty24 lauren sanchez nude


Umwe muri abo bagore agira ati, “Uyu munsi Turishimye, kubera uburyo igihugu cyaduhaye amahirwe kugira ngo natwe tugaragaze ko dushoboye gukora, reba nk’ubu ntwara imodoka mu gihe cyera bitabagaho n’uwabaga ayitwaye bamwitaga igishegabo”.

ABAYOBOZI MU NZEGO ZITANDUKANYE BITABIRIYE IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI WABAGORE


Mugenzi we nawe ukora ibikorwa by’ubucuruzi avuga ko yatinyutse umurimo kubera ubuyobozi bwiza bwahaye agaciro Umugore

ABAGORE BO MU KARERE KA MUHANGA BEREKANYE IBIKORWA BAKORA MU KWIZIHIZA UMUNSI W’UMUGORE


Aragira ati: “Jyewe icyo nakubwira ni uko ubu nishimye kuri uyu munsi w’umugore, kuko nanjye ubu ndigutanga uruhare rufatika mu kubaka umuryango wanjye, kandi mbikora neza nyuma yo kwitabira umurimo w’ubucuruzi mbikesha Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame wampaye ijambo, akanyereka ko nange nshoboye ubu mbasha Kwinjiza amafaranga arenga ibihumbi 600 by’amafaranga y’urwanda ku kwezi, kandi bigafasha umuryango wanjye”.

ABAGORE BO MU KARERE KA MUHANGA BAKOZE UMUTAMBAGIRO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE


Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko, ibyo abagore bagezeho, byaturutse ku mahirwe Igihugu cyabahaye, kandi ko ntawe ukwiye kongera kuyabavutsa, kuko byatanze umusaruro.
Yagaragaje kandi ko kuri uwo munsi ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe, imbogamizi zikibangamira umugore mu Iterambere ry’Umuryango nyarwanda, muri rusange, n’ingamba zo gukuraho izo mbogamizi.
ati, “Turasaba gukomeza kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kuko umuryango ari wo rufatiro rw’Igihugu, iyo urimo amakimbirane nta terambere wageraho, bikagira ingaruka no ku Gihugu muri rusange”.

KAYITARE JACQUELINE UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA YASABYE ABAGORE KUBA INDASHYIKIRWA MU KWITABIRA UMURIMO


Ubuyobozi bugaragaza ko uko umugore agira uruhare mu gukora imirimo imuteza imbere mu muryango, ari nako abana bavuka bahabwa uburere bwiza, kwimakaza umuco w’ubufatanye mu muryango, no guha abana umuco mwiza, bigatanga icyizere cyo kugira Umuryango mwiza w’ejo hazaza.

UMWANDITSI :AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/MUHANGA

ANDI MAFOTO

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe