Skip to main content

Pacis TV

Muhanga: Barashima ko bari kubakirwa amazu yo kubamo nyuma yo kuvanwa mu muhanda

Yanditswe na Aimable UWIZEYIMANA

Bamwe mu bahoze mu buzunguzayi mu mujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga, bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabakuye mu buzima babagamo burimo no kurara munsi y’amateme bwacya bagahangana na Polisi ibambura ibicuruzwa.

Uwajeneza Adeliphone Umwe muri aba bahoze ari abazunguzayi uvuga ko ubusanzwe atazi ababyeyi be kuri ubu ufite abana bane avuga ko ashimira ubuyobozi bw’akarere bwamukuye mu muhanda bukamukideahereza aho kuba bukaba buri no kumwubakira inzu.

Ati: ” Jyewe nakuriye mu muhanda mba munsi y’iteme kubera ko nta babyeyi nigeze menya, ndetse umugabo nashakiye muri ubwo buzima aza gupfa ansigiye abana bane. Rero ndashimira ubuyobozi bwamfashije kuva mu muhanda abana banjye bakajyanwa kwiga, kuko nahoraga moanganye na Daso hamwe na Polisi mu muhanda ijoro ryagwa nkarara mu iteme, nine ubu ntafite aho gucururiza n’aho kuba ndetse nkaba ndikubakirwa aho kuba”.

Mugenzi we nawe ufite abana batatu avuga ko ashimira ubuyobozi bwamufashije kuva mu muhanda aho yararanaga n’abana none ubu umurenge ukaba umukodeshereza aho kuba, nkaba mfite n’aho gucururiza naravuye mu muhanda aho nirirwaga mpanganye n’Ubuyobozi, rwose ndashimira ubuyobozi na cyane ko mu minsi iri imbere nzaba namaze kubona inzu yo kubamo nkesha ubuyobozi twahawe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko usibye gufasha aba bahoze mu buzunguzayi akarere gafite na gahunda yo kuzabahuriza mu isoko rya Nyabisindu riri kuvugururwa aho bazajya bakorera badakodesha nkuko bimeze aho bakorera kuri ubu.

Ati: ” Ubu uyu mwaka turubakira abahize ari abazunguzayi 20, ariko sibo bonyine kuko hari n’abandi. Twavuga ko ubuyobozi usibye ku bubakira dufite gahunda yo kuzabahuriza mu isoko rya Nyabisindu nirimara kuzura, aho bazajya bakorera batushyura ubukode nkuko ubu aho bakorera babwishyura”.

Kayitare avuga kandi ko mu rwego rwo gukomeza kubafasha kuva mu buzima bwo mu muhanda, ubu bamaze guhurizwa hamwe bakora koperative aho bamaze kuba 80, abadafite aho kuba bakazakomeza kujya bubakirwa uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka, ariko ubu nyuma yo gushyirwa muri koperative bakaba bari gukora ubucuruzi bubafasha kubaho n’imiryango yabo.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe