Skip to main content

Pacis TV

Muhanga: Abahinzi batangiye igihembwe cya kabiri cy’ihinga biyemaje kongera umusaruro wabo

Abahinzi bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Rugeramigozi ya kabiri giherereye hagati y’imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu karere ka Muhanga, ubwo batangiraga igihembwe cya Kabiri cy’ihinga cya 2026, bavuga ko biteguye kuzabona umusaruro wa soya batangiye guhinga muri iki gishanga bari basanzwe bahingamo umuceri.


Mukeshimana Marie Chantal umwe muri aba bahinzi, avuga ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga agitangiranye umuhigo wo kuzongera umusaruro kurusha uko mbere yawubonye.
Ati: “Nkurikije uko iki gihembwe cya kabiri cy’ihinga tugitangiye, n’uburyo ubuyobozi buri kudufasha kubona inyongeramusaruro, nihaye intego y’uko nzongera umusaruro nkava ku biro 300 nabonye mu gihembwe gishize noneho nkagera kubiro ma 600 nkurikije ubutaka mpinga ho uko bungana”.

ABAHINZI BARI GUTERA IMBUTO YA SOYA BASHYIRAMO INYONGERAMUSARURO


Bizumuremyi Revocat nawe ni mugenzi we ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Rugeramigozi ya kabiri, avuga ko iki gihembwe cy’ihinga ashimira uburyo ubuyobozi buri kubaba hafi ku buryo byatumye yiha intego yo kongera umusaruro.
Ati: “ Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi buri kutuba hafi muri iki gihembwe cy’ihinga kuko turi kubonera imbuto y’indobanuro n’ifumbire ku gihe, ku buryo nihaye intego yo kuzakuba kabiri umusaruro nsanzwe mbona ikirere nigikomeza kutubera kiza”.

UMUBYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA ARI KUMWE N’ABAHINZI BATERA IMBUTO YA SOYA MU GISHANGA CYA RUGERAMIGOZI YA KABIRI


Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wifatanyije n’aba bahinzi mu gutangira igihembwe cya Kabiri cy’ihinga cya 2026, avuga ko ingamba batangiranye iki gihembwe cy’ihinga, zirimo kuba abahinzi hafi no kubafasha kugira ngo inyongeramusaruro zibagereho ku gihe.
Ati: “Nibyo ubuyobozi turi kumwe n’abahinzi umunsi ku wundi kugira ngo tubafashe mu buhinzi bwabo, by’umwihariko tumenye icyo bakeneye kugirango tugishakire ku gihe bashobore kongera umusaruro,nkuko ubu imbuto y’indobanure iri kubageraho ku gihe ndetse n’ifumbire ikabagereraho igihe, muri make navuga ko ubuyobozi turi gufatanya n’abahinzi kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu zo kongera umusaruro tukihaza mu biribwa”.

ABAHINZI BO MU GISHANGA CYA RUGERAMIGOZI YA KABIRI CYATANGIRIJWEMO IGIHEMBWE  CYA KABIRI CY’IHINGA

Iki gishanga cya Rugeramigozi ya Kabiri cyatangirijwe mo igihembwe cya kabiri cy’ihinga, cyikaba ubusanzwe gihingwamo n’abahinzi basaga 500 bibumbiye muri koperative ya Cokari, aho ubusanzwe bahingaga igihingwa cy’umuceri, mu gihe kuri ubu binjiye mu bihinzi bw’igihingwa cya Soya kizahingwa kuri hegitari 46 muri iki gihembwe cya kabiri cy’ihinga.

UMWANDITSI :AIMABLE UWIZEYIMANA PACISTV/MUHANGA

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe