Ubwo batahaga ivomero rusange ry’amazi abatuye mu karere k’ubutumwa ka Muhondo bahawe n’abafatanyabikorwa b’iyi Paruwasi , umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yibukije abayahawe kuyabungabunga kuko amazi ari ubuzima.
Ni amazi yubatswe na Paruwasi ya Kabacuzi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’iyi Paruwasi ku cyumweru tariki ya mbere Gashyantare 2026.

MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA HAMWE N’ABAFATANYABIKORWA BA PARUWASI YA KABACUZI BATAHA IVOMERO RUSANGE RY’AMAZI
Mukarukaka Felecite ni umuyobozi w’akarere k’ubutumwa ka Muhondo ahubatswe iri vomero rusange ry’amazi, avuga ko kuba bahawe amazi meza bigiye gukemura ikibazo cy’urugendo bakoraga bamanuka mu misozi bajya kuyashaka mu mibande.
Ati: “Icyo nabanza kuvuga ni ugushimira Umwepisikopi wacu, ngashimira Padiri Mukuru wacu Munyangaju Jean Leonard, kuko badufashije cyane bitewe n’uburyo ikibazo cy’amazi twari dufite, cyatumaga dukora urugendo rugera ku Birometero bibiri tumanuka umusozi tukajya kuyashaka mu mibande, ku buryo rimwe na rimwe byanagiraga ingaruka no kuzindi gahunda z’akazi kacu dukora buri munsi”.

UMUYOBOZI W’AKARERE K’UBUTUMWA KA MUHONDO NABANDI BAFANYABIKORWABA PARUWASI YA KABACUZI
Mugenziwe nawe wo muri aka karere k’ubutumwa ka Muhondo, avuga ko guhabwa amazi meza, bigiye gufasha abanyeshuri kutazongera gucyererwa amasomo.
Aragira Ati: “ Navuga ko iki gikorwa cyo kuduha amazi meza kuri uyu musozi, gikemuye ikibazo cy’abanyeshuri bakererwaga amasomo ku mashuri biturutse ku kujya gushaka amazi kure bakaza batinze, ku buryo kuri ubu iyo mbogamizi kubanyeshuri ishyizweho akadomo, ari nayompamvu nanjye mvuga ko ndi gushimira Diyosezi ya Kabgayi na Padiri mukuru wacu ku kuba badufashije kubona amazi meza”.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, washyikirije abatuye akarere k’ubutumwa ka Muhondo, avuga ko amazi ari ubuzima ku buryo bakwiye kuyabungabunga.
Ati: “ Mbere na mbere navuga ko icyambere ari ugushimira kuko amazi ari ubuzima muri rusange. Nibashimire rero Imana n’abafatanyabikorwa batumye aya mazi aboneka, ubundi nkabasaba kuyarinda kugirango atazangirika kandi abumbatiye ubuzima na cyane ko bakoraga urugendo rutari ruto bajya gushaka amazi mu mibande bamanutse umusozi”.
Mugihe Aba bakristu kimwe n’abandi batuye Umurenge wa Kabacuzi begerejwe aya mazi meza, bavuga ko umwanya bakoreshaga bajya gushaka amazi mu mibande bamanutse umusozi, bagiye kujya bawukoresha bakora indi mirimo ibateza, ndetse ku ruhande rw’abana bajya ku mashuri bakaba batazongera gukererwa amazomo biturutse ku gukora urugendo bajya gushaka amazi.
UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/Pacistv/Kabgayi
ANDI MAFOTO



