
Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru, abakristu basaga 15.000 bateraniye ahirwa Chalchihuites muri Leta ya Zacatecas mur Mexique mu kwibuka no gusabira abahowe Imana 4 bishwe mu ntambara yitwa iya Cristero (Cristero War).
Iki gitambo cya Misa kikaba cyaratuwe na Musenyeri Joseph Spiteri intumwa ya Papa muri iki guhugu, igitambo cya Misa cyanahuriranye no gusoza umwaka wa Yubile.
Mu guhimbaza iyi Yubile, Aridiyosezi ya Durango ikaba yarashyize ahagaragara igishushanyo kinini kigaragaza amafoto y’ aba bahowe Imana 4, ubu bakaba ari abatagatifu, abo bakaba ari Luis Bátis Sáinz, Manuel Morales, Salvador Lara Puente, na David Roldán Lara.
Aba bahowe Imana 4 bakaba bararasiwe ku mugaragaro bahowe Ukwemera kwabo ku ya 15 Kanama 1926 ahitwa Puerto de Santa Teresa umugi mutoya uherereye muri Leta ya Zacatecas ubu ni muri Arikidiyosezi ya Durango.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Joseph Spiteri intumwa ya Papa muri iki guhugu, yagize ati:’’Imana ntipfa’’Aya akaba ari amagambo yavuzwe na Mutagatifu Manuel Morales mbere y’ uko yicwa. Musenyeri Joseph Spiteri yahamije ko aba bahowe Imana bahamije ukwemera kwabo bemera kwicwa kubera n’ ukwemera gukomeye bari bafite.
Musenyeri Joseph Spiteri yagize ati:’’ icyaha cyabo n’ uko bahamije ku mugaragaro ko ari abakristu muri Kiliziya Ntagatifu yashinzwe na Yezu Kristu.
