Skip to main content

Pacis TV

Masaka: Barasaba ko Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwa

sydney smith nude

Marie Joseline NYITURIKI

Hari abakristu ba Paruwasi ya Masaka basaba ko Centrale zabo zigifunze zafungurwa, ngo kuko ifungwa ryazo ryatumye hari abatakibona amasakramentu by’umwihariko abafite intege nke. Ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali bukavuga ko buticaye,buri gukora ubuvugizi kugira ngo abujuje ibisabwa bafungururirwe.

Ibi ni ibigarukwaho n’abakristu absengera mu ma santarali atandukanye agize Paruwasi ya Masaka, basaba ko bafungurirwa kiliziya bakongera gusenga cyane ko hari abanyantege nke batabasha kugera kuri kiliziya zifunguye kuko bibasaba gukora urugendo rurerure.

“Kuba hari kiliziya zifunze ni ikibazo dufite. Muri santarali Eshanu dufite, eshatu zonyine nizo zifunguye, kandi abakristu bose ntabwo begereye kiliziya zifunguye kugira ngo basenge, cyane ko hari n’izirimo abafite intege nke batabasha gukora urugendo rurerure, tugasaba ko izujuje ibisabwa zafungurwa tukongera gusenga.”

Padiri Benoit Karehe akorera ubutumwa muri iyi Paruwasi ya Masaka, avuga ko ubuyobozi bwa Paruwasi buticaye kuko buri gushaka icyakorwa kugira ngo imiryango ya santarali zabo yongere ifungurwe.

Ati”Paruwasi iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abujuje ibisabwa urugero nk’abo mu Rusheshe, barabyujuje rero turi kuvugana n’ubuyobozi bubishinzwe kugira ngo turebe ko bahafungura, abakristu cyane nk’abanyantege nke bongere gusenga no kubona amasakaramentu mu buryo bworoshye.”

Ibi kandi bishimangirwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, arkiyepiskopi wa Kigali, uvuga ko hari gukorwa ubuvugizi kugira ngo abujuje ibisabwa bafungurirwe bongere gusenga.

Yagize ati”ndabashima ko mudahwema gukora ubutumwa n’ubwo turi mu bihe bitoroshye hari kiliziya zifunze. Turi gufatanya na paruwasi kugira ngo turebe ko santarali zifunze zafungurwa, maze abakristu bakomeze gusenga baakoze urugendo rurerure.”

Paruwasi ya Masaka igizwe na Central eshanu, muri zo eshatu zikaba zifunze zirimo n’iziri mu gice cya Rwamagana kuburyo bigora abakristu kugera ahari kiliziya zifunguye.

Cardinal yashimye Abakristu uburyo batadohoka mu butumwa

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe