Skip to main content

Pacis TV

Kwizihiza umunsi w’umuco bisize abanyeshuri bo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi bashimangira ko Kiliziya ari umubyeyi

Ubwo bizihizaga umunsi w’umuco mu mashuri bya Diyosezi ya Kabgayi, bamwe mu banyeshuri barererwa mu bigo by’amashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, bavuga ko Kiliziya Gatolika ari umubyeyi kuko nyuma yo kubigisha amasomo n’indangagaciro za Gikristu igira uruhare mu kubatoza umuco Nyarwanda, bityo bikabafasha kuwumenya no kuwusigasira.


Umwe muri aba banyeshuri wiga mu kigo cy’amashuri cyaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wa Lourdes cya Byimana, avuga ko Kiliziya by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi ari umubyeyi wabo.
Ati: “Jyewe nshimangira ko Kiliziya Gatolika ari umubyeyi wacu by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi, kuko abayobozi b’ibigo by’amashuri twigamo biyishamikiyeho usanga nyuma yo kuduha ubumenyi bwo mu ishuri badutoza no gukunda Imana, ariko kandi bakongeraho kutwigisha umuco nkuko uyu munsi ari wo twizihije”.

MU KWIZIHIZA UMUNSI W’UMUCO MU MASHURI YA KILIZIYA GATOLIKA BY’UMWIHARIKO MURI DIYOSEZI YA KABGAYI ABANYESHURI BAKOZE UMUTAMBAGIRO BAMWE BAFITE IBIKORESHO BYA KINYARWANDA


Mugenzi we wiga mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri cyaragijwe Mutagatifu Yozefu cya Kabgayi, avuga ko Kiliziya Gatolika ari umubyeyi kuko ibafasha nk’urubyiruko kwiga indangagaciro zirimo no gukunda Imana n’umuco Nyarwanda.
Aragira ati:“Nibyo Kiliziya ni umubyeyi wacu, kuko usanga idufasha kwiga indangagaciro zidufasha kubaha Imana, no mu myigire yacu ya buri munsi, ndetse kuri ubu badufasha no kwiga umuco ku buryo dushimira uburyo badushyiriyeho n’umunsi wo kwizihiza umuco mu mashuri twigamo”.

UMWANA WO MU KIGO CY’AMASHURI ABANZA YAVUZE AMAZINA Y’INKA ASHIMISHA ABITABIRIYE KWIZIHIZA UYU MUNSI W’UMUCO MU MASHURI YA DIYOSEZI YA KABGAYI


Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko Kiliziya itigisha umunyeshuri amasomo yo mu ishuri gusa, kuko imutoza n’uburere burimo no kwita ku muco Nyarwanda.


Aragira ati:”Nibyo Kiliziya Gatolika ntago yigisha amasomo yo mu ishuri gusa, ahubwo yigisha umunyeshuri kuba umuntu, ikamwigisha indangagaciro zitandukanye tukabigisha n’umuco Nyarwanda, ku buryo iyo avuye mu mashuri ya Kiliziya aho agiye agomba kuba intangarugero, akagaragaza indangagaciro zishingiye ku burere yaherewe mu mashuri ya Kiliziya Gatolika”.

ABANYESHURI  BAKOZE IMIKINO ITANDUKANYE YEREKANA UMUCO NYARWANDA


Kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, abanyeshuri bakaba bagaragaje impano zitandukanye zirimo igaruka ku muco Nyarwanda no kuwusigasira. Mugihe insanganyamatsigo yawo igira iti Dukoreshe tunoze ikinyarwanda hose.

UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/KABGAYI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe