Skip to main content

Pacis TV

Kiliziya ya Mutagatifu Andereya ya Gitarama yahawe umugisha abakristu bemererwa kuyisengeramo

Yanditswe na Aimable UWIZEYIMANA

Bamwe mu bakristu ba Paruwase Mutagatifu Andereya ya Gitarama Diyosezi ya Kabgayi, barishimira Imana ko yabafashije bakabona ubushobozi bwo kuvugurura Kiliziya yabo ikaba igiye kujya yakira Abakristu bagera ku bihumbi 3500, bicaye bavuye ku bihumbi 2000 basengeragamo abandi bari hanze.

Uwineza Isabelle wo muri iyi Paruwase ya Mutagatifu Andereya muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ashimira Imana yamubashishije kubona umusanzu wo gutanga akagira uruhare mu kuvugurura Kiliziya ya Mutagatifu Andereya.

Ati: ” Ndashimira Imana yampaye ubushobozi nkabona icyo gutanga ngo Kiliziya yacuvivugururwe none Musenyeri akaba ayihaye umugisha tukaba tugiye kujya tuyisengeramo tugatandukana n’izuba ryatwiciraga hanze ariho turi kumvira Misa”.

Habimana Joseph mugenzi we nawe avuga ko ari ibyishimo kubona Kiliziya yabo Musenyeri ayihaye umugisha bakaba bagiye kujya bayisengeramo.

Ati: ” Ndashimira Imana kuko batubwira ko Kiliziya yacu tugiye kuyivugurura kandi bumwe mu bushobozi bukatuvamo ntumvaga bidashoboka, none dore Musenyeri ayihaye umugisha urumvase atari ibyishimo bikomeye”.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi nawe akaba asaba abakristu gushimira Imana yabafashije bakabona ubushobozi bwo kuvugurura Kiliziya yabo.

Ati:” Bakristu nimwishimire kandi mushimire Imana yo yababashishije mykabona ubushobozi mukaba mwariyubakiye ingoro ya Nyagasani nziza cyane, rero mukomeze urwo runana rw’ubuvandimwe kandi mube indashykirwa mu bukristu nkuko mwabikoze mushyira hamwe imbaraga kugirango muvugurure Kiliziya muyihe ubwiza buhebuje”.

Kiliziya ya Mutagatifu Andereya ya Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, bwamberr ikaba yaratashywe mu mwaka wa 1975 ubwo abakristu bizihizaga Yubire y’imyaka 75 abanyarwanda bamenye ivanjiri, none kuri ubu ikaba yongeye guhabwa umugisha nyuma yo kuvugururwa, nabwo mu mwaka wa 2025, aho abakristu bari kwizihiza Yubire y’impurirane y’imyaka 125 ivanjiri igejejwe n’Abapadiri bera mu Rwanda, ndetse na Yubile y’imyaka 2025 Yezu yigaragarije Isi noneho kandi abakristu b’iyi Paruwase ya Mutagatifu Andereya ya Gitarama bakaba bakaba bari gushimira Imana ko nabo bari muri Yubire y’imyaka 50 ya Kiliziya yabo.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe