Kiliziya Gatolika yo mu gihugu cya Nigeria ubu iri mu byishimo by’ uko Padiri Bobbo Paschal yarekuwe n’ abagizi ba nabi bari baramushimuse mu mezi 2 ashize.

Padiri Bobbo Paschal
Padiri Bobbo Paschal wari Padiri mukuru wa Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Sitefano iri mu karere ka Kagarko yashimuswe mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo umwaka ushize mu icumbi rye muri iyo Paruwasi. Ubwo yashimitwaga hakaba harishwe umuvandimwe we ibyateye agahinda gakomeye abaturage n’ abakristu bo muri iriya Paruwasi. Umunyamabanga w’ Arkidiyosezi ya Kaduna Padiri Christian Okewu Emmanuel, yatangaje ko Padiri Bobbo Paschal yarekuwe ku wa17 Mutarama muri uyu mwaka n’ ubwo nta yandi makuru yatangajwe ku byerekeye irekurwa rye. Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kaduna, Musenyeri Matthew Man-Oso Ndagoso, nawe yatangaje ko yashimishijwe n’ irekurwa rya Padiri Bobbo Paschal, ashimira inzego z’ umutekano za Nigeria ndetse n’ abandi bantu b’ umutima mwiza bakomeje gusabira Padiri Bobbo Paschal kugira ngo arekurwe. Mbere y’ uko arekurwa, hari hatambutse ibihuha byavugaga ko Padiri Bobbo Paschal yitabye Imana ariko aya makuru abeshyuzwa na Arikidiyosezi ya Kaduna.
( Source: VATICAN NEWS)
UMWANDITSI:Maurice BISENGIMANA/PACIS TV