Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Eduard SINAYOBYE, avuga ko kuri ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku isi, yatangiye urugamba rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, bikaba ari ibintu agarukaho nyuma y’uko muri Diyosezi ya Kabgayi hari kubera amahugurwa ya bamwe mu Basaseridoti, Abhihayimana n’Abarayiki bahagarariye abandi muri Diyosezi zose zo mu Rwanda, amahugurwa ari kugaruka ku gukumira ihohoterwa rikorerwa abana n’abandi banyantege nke.
Frere Albert NZABINARIBA wo mu muryango w’Abamaliste, ushinzwe gahunda yo kurengera abana muri Kiliziya Gatorika mu Rwanda, avuga abari guhugurwa ku kurwanya ihohterwa rikorerwa Abana n’Abandi banyantege nke, ari abazajya guhugura abandi.
Ati: “Nibyo turi mu kiciro cya kabiri cy’amahugurwa agaruka ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abandi bantu bafite integer nkeya. Rero icyo navuga ni uko aba turi guhugura, tubitezeho kujya guhugura abandi mu byiciro bitandukanye bahereye kubigo by’amashuri kugeza ku mukristu wo hasi”.

Padiri Thadee NSENGUMUREMYI, umuyobozi w’urugo rwaragijwe Mutagatifu Therese rufite ikicaro muri Diyosezi ya Cyangugu, rufite ubutumwa bwo gufasha Kiliziya kubungabunga ubuzima bwa Roho n’ubwumutima, bw’Abihayimana n’Abana, nawe avuga ko biteze ko abari guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa, bazatwara ubutumwa kugera kubakristu bo mu muryango remezo.
Aragira ati: “Rero navuga ko urugo rwaragijwe Mutagatifu Therese, muri serivise rufite harimo kwita ku buzima bw’umwana akarindwa ihohoterwa ntse n’uwahohotewe akabasha kubona aho afashirizwa kugirango agarure ikizere cy’ubuzima. Nibyo naheraho mvuga ko no kuba ubu Kiliziya iri guhugura ibyiciro bitandukanye ku kurwanya ihohoterwa no kumenya uburyo bwo gufasha uwahuye nabyo, ari ikizere ko abari guhugurwa bazamanukana ubutumwa bakabushyira ibindi byiciro kugera ku mukristu wo mu muryango remezo”.
Ni mugihe ku ruhande rwa Musenyeri Eduard Sinayobye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu, avuga ko Kiliziya isaba Abasaseridoti, Abihayimana n’abandi, kurinda abana ihohoterwa, kandi bigakorwa bihereye ku kwigisha.
Ati: “ Ubuyobozi bwa Kiliziya ku rwego rw’Isi bufite gahunda yo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana,ndetse na Kiliziya y’u Rwanda ikaba isaba Abasaseridoti, Abihayimana n’Abarayiki gukumira iryo hohoterwa rikorerwa abana, ari nayo mpamvu turi guhugura abahagarariye abandi ngo bazajye kwigisha bahereye mu ma diyosezi no muri Paruwase, kugera ubwo ubutumwa buzagera mu miryango remezo, na cyane ko gukumira bijyana no kwigisha”.
Binyujijwe ku mu bufatanye bw’inama y’igihugu y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda n’uihuriro ry’imiryango y’Abihayimana, Kuri ubu abari guhugurwa ku kuzajya kwigisha abandi gukumira ihohoterwa rikorerwa abana n’abandi babanyantege nke, bakaba bagera kuri 32, aho baturutse mu madiyosezi yose ikenda, bakaba barimo abasaseridoti abihayimana hamwe n’abarayiki.

INKURU YA Aimable UWIZEYIMANA