Skip to main content

Pacis TV

KIBEHO: Abana mu rugendo Nyobokamana

Abana ba Paruwasi ya Ruhango urugendo nyobokamana i Kibeho rwabigishije gusenga no gutoza bagenzi babo gukunda Imana

Abana bo muri Paruwasi ya Ruhango, Diyosezi ya Kabgayi, bibumbiye mu muryango w’Iyogeza Butumwa ry’Abana (L’Enfance Missionnaire), bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo gukomeza gusenga no gushishikariza bagenzi babo gukunda Imana, kuyubaha no kuyumvira.

Mu buhamya bwabo, aba bana bavuga ko gusura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho byabongereye ukwemera no gusobanukirwa n’agaciro k’isengesho. Bahamya ko basubiye iwabo bafite inshingano yo kuba intangarugero mu miryango yabo no gufasha abandi bana gukunda gusenga no kubaha Imana.

Sr. Mama Mariya Francine Dusenge, wo mu muryango w’Ababikira b’Abapalotine ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhango, wari waherekeje aba bana muri uru rugendo, yavuze ko intego nyamukuru yari ukubageza aho Bikira Mariya yabonekeye kugira ngo bahavome imbaraga zo kwizera, banasabire abana bo ku isi yose n’ababyeyi babo.

Yasobanuye kandi ko bizeye ko imbuto z’iri yobokamana zizagaragarira mu buzima bw’aba bana, binyuze mu gusangiza abo babana mu miryango no mu baturanyi babo indangagaciro zo gusenga no gukunda Imana.

Mu butumwa yageneye ababyeyi n’abarezi, Sr. Mama Mariya Francine Dusenge yabasabye gushyigikira abana babo mu rugendo rw’iyobokamana, birinda kubabuza gusenga cyangwa gusanga Yezu Kristu.Yongeyeho ko kubona umwana yifuza gusenga no kwegera Yezu ari amahirwe akomeye, kuko ari we soko bavomaho indangagaciro n’imyitwarire myiza bibategurira kuzaba abaturage beza, bubaka Kiliziya n’Igihugu cyabo.

J.Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV, i Kibeho.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe