Umwe mu batuye Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, avuga ko iyi gahunda ya tuganirire mu Mudugudu igiye kubafasha ntibazongere gukora ingendo bajya gushaka abayobozi.
Ati: “Navuga ko jyewe ku bwanjye ndishimye kuko ubusanzwe twahuraga n’ibibazo, tugasiragira mu nzira dushaka abayobozi, ariko kubera iyi gahunda ya tuganirire mu Mudugudu, ntituzongera gusiragira mu nzego kuko abayobozi tugiye kujya duhorana mu Mudugudu”.
Mugenzi we wo muri uyu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko gahunda ya tuganirire mu Mudugudu igiye gutuma batinyuka abayobozi bakaganira nabo ku iterambere ryabo no ku bibazo bibabangamiye.
Aragira ati: “Mu by’ukuri navuga ko gahunda ya tuganirire mu Mudugudu, igiye gutuma dusabana n’abayobozi nta kubatinya ngo bitume tutababwira ibyo twifuza; ku buryo aho twahuraga n’amakimbirane mu ngo tukazategereza umuganda rusange cyangwa inteko y’abaturage ngo tubone kuvuga ikibazo bitazongera kubaho”.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA KAMONYI DR NAHAYO SYILIVEUR YAGIYE GUSURA ABATURAGE BO MU MUDUGU MU MUREENGE WA GACURABWENGE
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivere, avuga ko gahunda ya tuganirire mu Mudugudu, bayishyizeho kubera ko basanze aho kuba akazi mu biro ahubwo kari mu bo bayobora.
Ati: “Gahunda ya tuganirire mu mudugudu, igiye gutuma duhura n’abo dushinzwe kuyobora mu nzira y’iterambere, kuko twasanze akazi kenshi ariho kari aho kuba mu biro, kuko wasangaga mu nteko hari abataha batabajije, ku buryo mbona ko iyi gahunda ya tuganirire mu Mudugudu igiye kujya iba buri munsi nyuma ya saa Sita izatuma twegera abo dushinzwe, tukabana nabo umunsi ku munsi, muri make ntabwo dushaka ko hari umuturage uzongera gusiragira mu buyobozi ashaka serivisi ahubwo tugomba ku musanga mu mirimo arimo tukayimuhera yo”.
Gahunda ya Tuganirire mu mudugudu yatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, ikaba ari gahunda ije kunganira izindi zari ziriho zihuza abaturage n’abayobozi nk’inteko y’abaturage, aho izajya ikorwa buri munsi nyuma ya saa sita, abayobozi bakamanuka mu midugudu bagasangira ubuzima n’abaturage, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamira iterambere ryabo.
Umwanditsi Aimable Uwizeyimana/Pacis tv/Kamonyi
ANDI MAFOTO

