Skip to main content

Pacis TV

Kamonyi: Imikino y’Umurenge Kagame Cup ibafasha gufatira hamwe ingamba z’ibikorwa bibateza imbere

Abatuye akarere ka Kamonyi bavuga ko bashima imikino y'Umurenge Kagame Cup, uburyo ibahuza ikabafasha gusabana no gufatira hamwe ingamba z'ibikorwa bibateza imbere bari kumwe n'Abayobozi babo.


Nshimiyimana Aimable Umwe mu batuye umurenge wa Rugalika muri aka karere ka Kamonyi avuga ko imikino y’Umurenge Kagame Cup usibye kuba ibafasha gusabana inatuma bagabwa ubutumwa bw’abayobozi bubashishikariza kwiteza imbere bari hamwe.


Aragira ati: ” Jyewe mbona amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, adufasha gufatira hamwe ingamba ziduteza imbere, kuko nk’ubu ntago nari nzi ko mu murenge haba amafaranga y’ inguzanyo afasha abantu kwiteza imbere, ariko nabimenyeye mu butumwa bwatangiwe muri iri rushanwa”.

IKIPE YA RUKOMA NAYO YATWAYE IGIKOMBE ITSINZE KU MUKINO WA NYUMA IKIPE Y’UMURENGE WA KARAMA MU KICIRO CY’ABAHUNGU


Kubwimana Martin nawe utuye mu murenge wa Rukoma, avuga ko mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ariho yamenyeye ko agomba kwitabira igikorwa cyo kwifotoza ngo azahabwe irangamuntu.
Aragira ati: ” Reka nkubwire ko kubera Umurenge Kagame Cup nabashije kumenya ko hari igikorwa cyo kwifotoza kuko ubusanzwe jyewe nkorera mu karere ka Karongi, ntago nari naramenye ko iwacu mu karere bari gufotora mu gikorwa cy’irangamuntu korana buhanga, ku buryo nabyumviye muri aya marushanwa abayobozi babivuga, bityo ndifotoza urumva ko mba naracikanwe, rero Jyewe nashima aya marushanwa ashimangira imiyoborere, kuko adufasha guhura n’abayobozi bacu bakatugezaho gahunda zidufasha mu iterambere”.

IKIPE Y’UMURENGE WA NYAMIYAGA YATWAYE IGIKOMBE CY’UMURENGE KAGAME CUP KU KICIRO CY’ABAKOBWA ITSINZE UMURENGE WA MUGINA KU MUKINO WA NYUMA

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylveur avuga ko amarushanwa y’umurenge Kagame Cup, abafasha guhura n’abatuya aka Karere bakaganira nabo ku iterambere n’imiyoborere ishingiye ku kwegereza serivise abaturage.
Ati: “Rero amarushanwa y’umurenge Kagame Cup, icya mbere adufasha guhura n’abaturage tukaganira ku bikorwa by’iterambere, ubundi ikindi tukabasha kuganira nabo ku miyoborere iboneye ishyira umuturage ku isonga, ku buryo ahabwa serivise n’ubuyobozi atarinze gusiragira, noneho icya gatatu aya marushanwa akaba afasha abatuye Akarere ka Kamonyi gushyira hamwe no kwidagadura”.

IKIPE YA RUKOMA YATWAYE IGIKOMBE CY’UMURENGE KAGAME CUP KU RWEGO RW’AKARERE KA KAMONYI

Dr Nahayo, akomeza vuga ko amarushanwa y’uyu mwaka isomo bakuyemo ari ukwita ku miyoborere myiza abayobozi bagakangurirwa kwegera abaturage aho bari, noneho hakabaho no kwita ku makipe abiri azasohokera aka karere mu kindi cy’iciro cyo ku rwego rw’intara, ariyo Umurenge wa Nyamiyaga mu kiciro cy’abakobwa watsinze Umurenge wa Mugina ku mukino wa Nyuma n’u umurenge wa Rukoma ku kiciro cy’abahungu watsinze ku mukino wa Nyuma Umurenge wa Karama.

UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/KAMONYI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe