
UMWEPISCOPI WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA ACANA URUMURI RWA PASIKA
Ibi Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba yarabivugiye muri Paruwasi ya Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Umwe mu bakristu wo muri Diyosezi ya RUHENGELI wari waje kwizihiza umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana kwa Yezu Nyirimpuhwe, avuga ko n’ubwo batateraniye mu kibaya cy’Amahoro nkuko bisanzwe, ariko impuhwe za Nyagasani zatumye batahana umukoro wo kubabarira abandi.
Ati: ” Jyewe icyo nakubwira ni uko nishimye cyane biturutse ku nyigisho y’Umwepisikopi, ku buryo byatumye ubu ntahanye umukoro wo gutanga imbabazi ku bandi muri make nanjye nkarangwa n’impuhwe nkuko Nyagasani azitugirira”.

KU MUNSI W’IMPUHWE Z’IMANA ABAKIRISITU BAZANYE IBYIFUZO BABISHYIKIRIZA YEZU MU NKANGARA
Mugenzi we nawe wo muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko biturutse ku nama n’impanuro y’Umwepisikopi, byamuhaye umukoro wo gutwara impuhwe z’Imana ku bandi bavandimwe. how to open skp file online without sketchup guide
Ati: ” Nukuri rwose ubu ntahanye impuhwe z’Imana nzishyiriye abandi, kuko mbere najyaga nza kwa Yezu Nyirimpuhwe bisanzwe ariko uyu munsi w’impuhwe z’Imana ntahanye impuhwe ku bandi ku buryo numva ngomba kuberaho abandi nkuko Umwepisikopi yabitwibukije ko tutagomba gucira abandi imanza”.
Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, avuga ko Abakristu bakwiye kwakira impuhwe z’Imana zikabayobora ubundi bakirinda gucira abandi imanza.
Ati: “Nibyo rwose ku munsi mukuru nk’uyu w’Impuhwe z’Imana, nta kindi Umukristu akwiye gutekereza kitari ukwakira Impuhwe za Nyagasani zikamuherekeza mu migenzereze ye ya buri munsi, zikamurinda kwikuza no gucira abandi imanza, mbese zikamufasha kubaho abereye abandi”.
Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana, ukaba warashyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, ubwo yatangazaga ko icyumweru gikurikira Pasika ari icyumweru cy’Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana, ndetse Abakristu Gatolika bakaba bizihiza uyu munsi w’impuhwe z’Imana babanza gukora Noveni batangira kuwa Gatanu Mutagatifu.
UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/KABGAYI