Skip to main content

Pacis TV

Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepiscopi wa Diyosezi ya kabgayi yasabye abakristu kwakire Impuhwe z’Imana

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w'impuhwe z'Imana muri Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye Abakristu kwakira impuhwe z'Imana bakirinda gucira abantu imanza.

UMWEPISCOPI WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA ACANA URUMURI RWA PASIKA

Ibi Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba yarabivugiye muri Paruwasi ya Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe.


Umwe mu bakristu wo muri Diyosezi ya RUHENGELI wari waje kwizihiza umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana kwa Yezu Nyirimpuhwe, avuga ko n’ubwo batateraniye mu kibaya cy’Amahoro nkuko bisanzwe, ariko impuhwe za Nyagasani zatumye batahana umukoro wo kubabarira abandi.


Ati: ” Jyewe icyo nakubwira ni uko nishimye cyane biturutse ku nyigisho y’Umwepisikopi, ku buryo byatumye ubu ntahanye umukoro wo gutanga imbabazi ku bandi muri make nanjye nkarangwa n’impuhwe nkuko Nyagasani azitugirira”.

KU MUNSI W’IMPUHWE Z’IMANA  ABAKIRISITU BAZANYE IBYIFUZO BABISHYIKIRIZA YEZU MU NKANGARA


Mugenzi we nawe wo muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko biturutse ku nama n’impanuro y’Umwepisikopi, byamuhaye umukoro wo gutwara impuhwe z’Imana ku bandi bavandimwe. how to open skp file online without sketchup guide

Ati: ” Nukuri rwose ubu ntahanye impuhwe z’Imana nzishyiriye abandi, kuko mbere najyaga nza kwa Yezu Nyirimpuhwe bisanzwe ariko uyu munsi w’impuhwe z’Imana ntahanye impuhwe ku bandi ku buryo numva ngomba kuberaho abandi nkuko Umwepisikopi yabitwibukije ko tutagomba gucira abandi imanza”.


Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, avuga ko Abakristu bakwiye kwakira impuhwe z’Imana zikabayobora ubundi bakirinda gucira abandi imanza.
Ati: “Nibyo rwose ku munsi mukuru nk’uyu w’Impuhwe z’Imana, nta kindi Umukristu akwiye gutekereza kitari ukwakira Impuhwe za Nyagasani zikamuherekeza mu migenzereze ye ya buri munsi, zikamurinda kwikuza no gucira abandi imanza, mbese zikamufasha kubaho abereye abandi”.

Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana, ukaba warashyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, ubwo yatangazaga ko icyumweru gikurikira Pasika ari icyumweru cy’Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana, ndetse Abakristu Gatolika bakaba bizihiza uyu munsi w’impuhwe z’Imana babanza gukora Noveni batangira kuwa Gatanu Mutagatifu.

UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/KABGAYI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe