Skip to main content

Pacis TV

Kabgayi: Barifuza ko Kiliziya yabo yavuguruwe yafungurwa bakabona aho basengera

Aimable UWIZEYIMANA

Abakristu bo muri Paruwase ya Kabugondo ihereye muri Diyosezi ya Kabgayi bavuga ko bifuza ko Kiliziya yabo yavuguruwe yafungurwa bakabona aho basengera, kuko kugirango bagere kuyindi Paruwase bibasaba gukora urugendo ruri hejuru y’amasaha abiri.

Umwe muri aba Bakristu avuga ko bifuza gufungurirwa Kiriziya kuko ibyo basabwaga nyuma yo gusurwa na RGB barabikoze.

Ati: ” Rwose ubuyobozi bukwiye kudufasha bukadufungurira tukabona uko dusenga, kuko nyuma yo gusurwa na RGB ubyo bari badimusabye gukora twarabikoze, ku buryo twashyizeho imirindankuba kizimyamwoto yewe n’amapave twayashyizeho”.

Mugenzi we nawe avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafungurura Kiliziya kuko kujya kuri Paruwase ya Mugina bibasaba gukora urugendo ruri hejuru y’amasaha abiri.

Ati: ” Ubuyobozi bukwiye kudufasha bukatudohorera Kiliziya yacu ya Kabugondo bukayifungura kuko ubu kujya gusenga bidusaba urugendo ruri hejuru y’amasaha abiri ku buryo abatishoboye bibagora kugerayo”.

Impamvu bifuza gufungurirwa bari bahawe icyangombwa n’Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi cyo kuba bayisengeramo kitwa occupation permit

Ifoto yicyangimbwa

Ku ruhande rwa Antoine Cardinal Kambanda arikepisikopi wa Kigali avuga ko bakomeje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Leta kugirango Kiliziya zijuje ibisabwa zibashe gufungurwa

Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo bavuga kandi ko uku kudafungururwa Kiliziya, bituma no kwita kubana bigira Amasakaramentu n’izindi nyigisho zifasha abana gukura neza, bigorana kuko bisaba ko ababigisha bigomwa igitindo ni ikigoroba, ibi bikaniyongeraho ko kubera Padiri mukuru w’iyi Paruwase ya Kabugondo acumbitse muri Paruwase ya mu Gina abakristu kumbona bibagora dore ko nawe akora urugendo rutari ruto kugirango abashe kubageraho.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe