Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, ubwo yarikumwe n’Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde(Group Scolaire de Notre Dame de Lourde Byimana), rwo muri Diyosezi ya Kabgayi mu karere ka Ruhango, bizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde waragijwe ishuri ryabo, avuga ko Amasakaramentu atari igihembo cy’intungane ahubwo ari Ingabire z’Imana.

ABANYESHURI BAHAWE AMASAKARAMENTU
Ibintu yavugiye mu nyigisho yahaye aba banyeshuri mu gitambo cya Misa yo kwizihiza umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde by’umwihariko ku bahawe Amasakaramentu atandukanye.
Umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri ryaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wa Lourde wahawe Amasakaramentu, avuga ko ari intangiriro kuri we y’ubukristu yo kwitwara neza arangwa n’urukundo.
Ati: “Navuga ko ubusanzwe iwacu atari Abagatolika ariko kubera ko nahisemo kubatirizwa mu Kiliziya umuryango w’Imana, ni intangiriro nziza y’ubukristu buvuguruye kuri jyewe bwo kuba ngiye kwitwara neza nkarangwa n’urukundo”.
Mugenzi we nawe wahawe Amasakaranentu ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde waragijwe ishuri ryabo, avuga ko Amasakaramentu yahawe amuvuguruyemo imbaraga zo kwitabira imiryango y’Agisiyo Gatolika nka Korali.

ABANYESHURI BARI MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU
Ati: ” Ndumva ndi mushya kandi nyobowe n’umubyeyi wacu Bikira Mariya uduhora bugufi mu kigo cyacu ngiye kuba umukristu uhamye witabira imiryango y’Agisiyo Gatolika by’umwihariko ngiye kwifatanya na bagenzi banjye muri Korali kandi mu masomo yanjye ngiye no kwita ku bandi”.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko amasakaramentu atari umuhango gusa ahubwo ko ari ingabire y’Imana.
Ati: “Hari uwumva atahabwa amasakaramentu akabitinya avuga ko bitashoboka, hari kandi n’uyahabwa akumva ko birangiye, rero Amasakaramentu n’ingabire y’Imana, ku buryo guhabwa amasakaramentu bidakwiye kwitwa umuhango gusa, ari nayo mpamvu aba banyeshuri, nabasaba kumva ko amasakaramentu bahawe akwiye kubaherekeza nk’ingabire ibafasha kwegera Imana”.

ABANYESHURI BO MU RWUNGE RW’AMASHURI RWARAGIJWE BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA LOURDE(GROUP SCOLAIRE DE NOTRE DAME DE LOURDE BYIMANA)
Muri uku kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba yongeye kwibutsa abanyeshuri ko bagomba kwiga cyane kugirango babashe kugera ku ntego zabo zo gutsinda, ariko kandi bakisunga Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde ishuri ryabo ryisunze, kugirango bamufatireho urugero rw’ubuhanga n’ubwitonzi buzabafasha gutsinda no kwicisha bugufi.
UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/PACISTV/KABGAYI
ANDI MAFOTO


