Skip to main content

Pacis TV

Kabgayi: Abaseminari bakuru barasabwa kutirata ubuhanga nkuko Mt Thomas wa kwini yabigenzaga

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Thomas wa kwini waragijwe Iseminari nkuru ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, yibukije Abaseminari bakuru biga mu cyiciro cya Firozofiya, gufatira urugero kuri Mutagatifu Thomas wa kwini, kuko umuhanga atirata ubuhanga ahubwo ahora ashakisha ukuri.

ABASEMINARI BAKURU BIGA MU KICIRO CYA FIROZOFIYA MU SEMINARI NKURU YA KABGAYI N’ABASASERIDOTI 

Umwe muri aba Baseminari bakuru, avuga ko Mutagatifu Thomas wa kwini, ari urugero rwiza rwo kureberaho umuhanga wakundaga Imana, kandi ko impanuro bahawe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda bagiye kuzikurikiza.


Ati: ” Jyewe navuga ko Mutagatifu Thomas wa kwini ari urugero rwiza rw’umuhanga, nkatwe nk’abaseminari dukwiye gukurikiza, kuko aruzuzanya n’impanuro za Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, watwibukije ko umuhanga mwiza atirata ubuhanga ahubwo ahora ashakisha ukuri, ku buryo natwe ariyo nzira tugiye gukomeza tunyuramo nk’abari mu muhamagaro w’Ubusaseridoti”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambana n’abandi basaseridoti batura igitambo cy’ukaristiya

Mugenzi we nawe w’umuseminari, avuga ko Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, impanuro ze zuzuyemo inama zakurikizwa n’umuntu ushaka kuba umuhanga.


Ati: ” Jyewe icyo navuga ni uko impanuro twahawe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, zuzuyemo inama nziza zakurikizwa n’umuntu ushaka kuba umuhanga, kuko yatwibukije ko Mutagatifu Thomas wa kwini atigeze yirata ubuhanga ahubwo yahoraga ashakisha ukuri kandi yishingikirije Imana, ku buryo natwe nk’Abaseminari bari mu nzira y’Ubusaseridoti twiteguye gukurikiza izi mpanuro zo gukomeza gushaka ukuri ntakumva ko hari icyo twagezeho”.


Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, akaba yibutsa Abaseminari bakuru bari mu nzira y’Ubusaseridoti n’abandi bantu muri rusange, guhora bashakashaka ukuri.
Ati: ” Umugabo ahora ashakashaka ukuri ku buryo aricyo dusaba abakiri bato gukora cyane bagashakashaka, by’umwihariko Abaseminari bari mu nzira y’Ubusaseridoti, ubundi bagakurikiza Mutagatifu Thomas wa kwini umuhanga utarirase ubuhanga bwe ahubwo agakunda Imana”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambana atura igitambo cy’ukaristiya

Mutagatifu Thomas wa Kwini waragijwe Seminari nkuru ya Kabgayi, akaba yaravutse mu mwaka wa 1225 hafi y’umugi wa Aquino mu gihugu cy’Ubutariyani. Akiri muto, akaba yarajyanywe kwiga muri monasiteri ya Monte Cassino, nyuma ajya muri Kaminuza ya Naples, ndetse kandi mu mwaka wa 1273 nyuma yo kwandika ibitabo byinshi yaje guhagarara kwandika avuga ko ibyo yanditse ari bicye ugereranyije n’ibyo Imana yamubwiye, akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 1974 nyuma y’imyaka micye Kiliziya imugira umwigisha wa Kiliziya.

UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/Pacistv/Kabgayi

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe