Ubwo hasozwaga Yubile y’impurirane y’Imyaka 2025 y’icungurwa kwa muntu, n’Imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, bamwe mu Bakristu babihereyeho bashimira Kiliziya Gatolika uruhare yagize mu burezi mu myaka 125 imaze mu Rwanda.

Abashumba ba Diyosezi ya kabgayi na Meya w’akarere ka Muhanga basuye abanyeshuri b’ishuri ribanza rya St Andre Gitarama
Benimana Claudette umukristu wo muri Paruwasi ya Ruhango Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ashimira Kiliziya Gatolika uruhare rwayo rukomeye mu burezi bwatumye abanyarwanda bajijuka.
Ati: ” Icyo nakubwura ni uko uramutse wizihije Yubire y’Imyaka 125 Kiliziya imaze mu Rwanda ntushime uburyo yajijuye abanyarwanda, waba utareba kure, kuko benshi bize kubera Kiliziya, yewe n’uyu munsi iracyatanga uburezi kubana b’u Rwanda, ku buryo Jyewe icyo navuga ari ugushima uruhare rwa Kiliziya mu kwiga kw’abanyarwanda bakava mu bujiji”.
Mugenzi we nawe wo muri Paruwasi ya Mushishiro nayo yo muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ashimira Kiliziya Gatolika kukuba yarafashije abanyarwanda kwiga.
Ati: ” Jyewe rero icyo navuga ni ugushimira Kiliziya Gatolika umuryango w’Imana kuko nk’ubu mfite imyaka 56, ariko nta mwana wo mu muryango wacu utarize mu mashuri ya Kiliziya Gatolika by’umwihariko nihereyeho kuba narize nkaba nkorera Leta ni ukubera Kiliziya, ku buryo utabona uruhare rwayo mu burezi bw’Abana b’u Rwanda kereka afite ubumuga bwo kutabona”.

umushumba mukuru wa Diyoseze ya Kabgayi, aha umugisha amaturo y’abakristu
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, asoza Yubile y’impurirane ku rwego rw’iyi Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko Abakristu bafite byinshi bashimira Nyagasani kandi bakwiye kubiheraho batera indi ntambwe mu kwemera.
Ati: “Bakristu bavandimwe, mu gusoza iyi Yubile y’impurirane ku rwego rwa Diyosezi yacu ya Kabgayi, Abakristu dufite byinshi dukwiye gushimira Imana kandi tukabiheraho twongera gutera indi ntambwe mu kwemera kwacu,ku buryo iyi Yubile ikwiye kudusigira icyemezo cyo gukomeza inzira mu bukristu dufatana urunana kandi twisunze umubyeyi Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha umurinzi wa Diyosezi yacu ya Kabgayi”.

Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa aganiriza abanyeshuri
Ni mu gihe iyi Yubile y’impurirane y’Imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, irigusozwa kurwego rw’Amadiyosezi nyuma yo gusozwa ku rwego rw’igihugu tariki ya 6 Ukuboza 2025, aho yarifite insanganyamatsiko rusange ya Yubile y’imyaka 2025 igira iti: “Abagendana amizero”, mugihe insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 125 yo igira iti: “Turangamire Kristu Soko y’amizero ubuvandimwe n’amahoro”, zombi zikaba zaragendeweho kuva hatangira urugendo rwo guhimbaza iyi Yubile y’impurirane kuri Kiliziya y’u Rwanda.
Umwanditsi: Aimable UWIZEYIMANA/PACIS TV /KABGAYI