Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye Abanyarwanda kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, avuga ko zangiza ubuzima bw’abazinywa ndetse zikagira ingaruka ku muryango.

Ibi yabigarutseho ku wa 26 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita.
Muri uwo muganda hakozwe imihanda ibiri, mu bikorwa byo gutunganya ahazubakwa imiturire no guteza imbere ibikorwa remezo.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri Bizimana yavuze ko ubuzima bwiza n’imibereho myiza bitangirira mu muryango utekanye, ariko ko ubusinzi buri mu bishobora kuwusubiza inyuma.

Ati “Umuryango utekanye ni yo soko ya byose. Icyo bivuga ni uko umuryango utekanye uba ufite ubuzima bwiza, imibereho myiza, ubukungu, iterambere, ubuzima, wishoboye.”
Mu gusobanura ingaruka z’inzoga zizwi nk’“ibyuma”, Minisitiri Bizimana yahereye ku izina ryazo agaragaza uburyo abaturage bakwiye kuzifata.
Ati: “Icyuma murakizi, icyuma kirakata, kiratema, kiraca, bivuze ko n’iyo kigiye mu mubiri kirawuca. Gica umwijima, impyiko, igifu, byose birashira.” Yasabye abaturage kwita ku buzima bwabo no kwirinda izo nzoga.

Ati “Imbaraga nabonye mukorana umuganda ni uko mufite ubuzima bwiza. Duharanire kugira ubuzima bwuzuye butagira kidobya.”
Yakomeje agira ati “Inzoga rero z’ibyuma tuzange nk’urubyiruko, abakuru dutane na zo.”
Yavuze ko ubusinzi ari intandaro y’amakimbirane mu ngo, aho umugabo cyangwa umugore wabaye imbata yabwo ashobora kubangamira imibereho y’umuryango.
MUKESHIMANA Billy Chriss Pacis Tv i Cyangugu.