Skip to main content

Pacis TV

Ibigo bigaburira abanyeshuri amafunguro arimo Peteroli byakebuwe.

Umwanditsi: Marie Joselyne NYITURIKI

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyaburiye ibigo by’amashuri bigaburira abana amafunguro arimo Peteroli bibwira ko bari kubarinda indwara zirimo inzoka zo munda ko atari byiza cyane ndetse ikigo kizabikora kizabihanirwa.

Murenzi Raymond umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB), agaragazaga ko ibigo bitekera abana ibiryi birimo Peteroli ari amakosa cyane ndetse  agasaba ababikora kubireka kuko ngo aho bizagaragara ko bigikorwa bazahanwa n’amategeko.

Yagize ati” ayo ni amakosa akomeye kuko Peteroli ifite ibindi yagenewe. haramutse hari ahakigaragara ibyo bintu, ababikora bakakombye guhanwa kuko bakoresha ibitagomba gukoreshwa mu mafunguro y’abana, kandi nkuko amabwiriza y’ubuziranenge abivuga, hari ibyo tuba twemerewe gukoresha ariko hari nk’ibyo tutemerewe “.

Guverineri w’Intara y’amajyarugu, Bwana Mugabogawagahunde Maurice, avugako bagiye gukorana n’inzego bireba mu gukora ubugenzuzi bwimbitse hagamijwe kurwanya ibigaburirwa abana birimo amafunguro cyangwa ibitujuje ubuziranenge.

Ati” tugiye gufatanya n’ibigo by’amashuri ndetse na RSB kugira ngo dukore ubugenzuzi tumenye niba abana kumashuri bari kugaburirwa amafunguro yujuje ubuziranenge. Turi gukora ubukangurambaga kugira ngo abagitanga amafunguro ashobora kugwa nabi abana akurwe mububiko, kandi turahamya ko bizatanga umusaruro ufatika.”

Bamwe mu bana bafatira amafunguro ku ishuri baganiriye na Pacis Tv, bavuga ko bagaburirwa amafunguro arimo Peteroli, bagahamya ko nubwo bivugwa ko irinda kurwara inzoka nyamara ngo hari abamara kuyafata bagatangira kuribwa munda Nk’uko Akeza Shania abigarukaho.

Ati” turya ibiryo birimo Peteroli ariko tukumva cyane muri kawunga kuko iba idahiye bakatubwira ko ako gapetoroli katuvura ntiturware inzoka, ariko n’ubundi hari abana bataka munda nyuma yo gufata ifunguro.”

Uyu munyeshuri akomeza asaba ko bajya bagaburirwa amafunguro yujuje ubuziranenge.

Yagize ati ” Icyo dusaba abayobozi bacu ni ukuduha amafunguro yujuje ibisabwa, kuko nubwo bibwira ko bari kuturinda, bamwe muri twe dukurizamo kurwara. Turabasaba Kandi kujya bateka akawunga gahiye neza kugira ngo baturinde ibyo buryo bitujuje ubuziranenge, bishobora no kuvamo ibibazo byo kurwara munda.”

Nubwo bimeze bityo ariko minisiteri y’uburezi igaragaza ko iyo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yagize akamaro, aho nta bana bakigira ikibazo cy’imirire mibi cyangwa ngo bave mu ishuri, kuko akenshi n’abanyeyi babo bahabwamo imirimo.”

Imibare ya minisiteri y’uburezi igaragaza ko Abanyeshuri miliyoni Enye biga mu mashuri ya leta n’afatanya na leta ku bwamasezerano aribi bagaburirwa ku ishuri. Ni mugihe miliyari zisaga 90 arizo zashowe muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe