Iyi nama yari igamije kumva ibitekerezo byatanzwe na Hugues de Payens, wayoboraga umutwe Knights Templarcyangwa Orde de Templier de Salomon. Iza kwemeza ku mugaragaro ko uyu mutwe wa Knights Templar uhabwa izina rya: Ordo Pauperum Commilitonum Christi Templique Salominici

Papa Honorius II n’ anandi bitabiriye inama nkuru ya Troyes mu 1129
Ni mu gihe umuyobozi w’ uyu mutwe Hugues de Payen yatangarije muri iyi nama ko uyu mutwe uzajya ugendera ku mategeko ya Mutagatifu Benedigito. Uyu mutwe Knights Templar wahawe imbaraga cyane, wemera no kuzajya ugendera ku mategeko agenga abihayimana ariko banongeraho kuzarinda ubutaka butagatifu Yezu n’ intumwa ze babayeho,
muri iyi nama kandi banategetswe kujya bambara umwenda w’ umweru uriho umusaraba utukura mu gatuza no mu mugongo.

umwenda w’umweru uriho umusaraba utukura mu gatuza no mu mugongo bambaraga.
Umwanditsi : Maurice BISENGIMANA /PACISTV