Skip to main content

Pacis TV

Gisagara-Save: Abaturage bishimira ivuriro bahawe ritanga serivisi z’ababyeyi

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, bavuga ko serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko izo kubyaza, zegerejwe abaturage binyuze kuri Munazi Health Center, zabafashije kugabanya ingendo n’amafaranga bakoreshaga bajya gushaka ubuvuzi kure.

Ibi nibyo batangarije Pacis Tv, ubwo yari yasuye iri vuriro ryizihiziga umwaka umwe n’igice ritangiye gukora.

Bavuga ko mbere y’uko izi serivisi zibegerezwa, hari igihe umubyeyi yafashwaga n’ibise bitunguranye, bikaba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro biri kure, ibintu byatumaga umuryango ugira impungenge ndetse ugatakaza umwanya n’amafaranga.

Uwambajemariya Marie Rose “Mbere byatugoraga cyane, kuko iyo umubyeyi yafashwe n’ibise byabaga ngombwa ko ajya ku bitaro biri kure. Byadusabaga amafaranga, umwanya n’ingendo ndende. Ubu kuba dufite serivisi hafi yacu biradufasha cyane.”

Abaturage bavuga ko kuba izi serivisi zegerejwe abaturage bibafasha kugera kwa muganga mu gihe gito, cyane cyane mu gihe umubyeyi akeneye ubufasha bwihuse.

Umuyobozi wa Munazi Health Center, Rutaganda Jean Marie Vianney avuga ko serivisi zo kubyaza zatangiye gufasha cyane abaturage bo muri uyu murenge, ndetse agahamya ko ivuriro rikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi zihabwa ababyeyi ziyongere kandi zirusheho kugera ku baturage benshi.

Ati “Izi serivisi zaje kunganira cyane abaturage bo muri Save. Turacyakora ibishoboka byose kugira ngo serivisi duha ababyeyi ziyongere, kandi abaturage bakomeze kubona ubuvuzi bubegereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avugako serivisi z’ubuzima mu Karere zikomeje gutera imbere, by’umwihariko mu bijyanye no kugeza serivisi ku baturage hafi y’aho batuye.

Yagize ati“Turabona ko serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Gisagara zikomeje gutera imbere. Gahunda yo kwegera abaturage izi serivisi irakomeje, kandi turizera ko mu minsi iri imbere izagera ku baturage benshi kurushaho.”

Iri vuriro rya ‘Munazi Health Post’ ryatangiye gukora mu ntangirio z’umwaka wa 2025, rikaba ritanga serivisi z’ubuvuzi zirimo, izo kuvura amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa, kuvura indwara z’umubiri, izo kubyara ndetse n’izindi.

Yedidiya TUYISENGE

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe