Skip to main content

Pacis TV

Gisagara: Abaturage bishimira serivisi nziza z’ibitaro bya Kibirizi

Gisagara: Abaturage bishimira serivisi nziza z’ibitaro bya Kibirizi

Mu karere ka Gisagara, abaturage bo mu mirenge ya Kibilizi na Kansi bagaragaza ko bishimiye kuba baturanye n’ibitaro bya Kibilizi, aho benshi bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse mu buryo bugaragara kubera ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme bahabwa, bakabasha no kwiteza imbere babikesha ibi bitaro.

Aba baturage bavuga ko kubona ibitaro bikora neza mu gace kabo byatumye bagabanya ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi mu tundi turere. Basobanura ko gutangira imiti ku gihe, kwakira abarwayi neza, isuku n’imikorere myiza y’abakozi ari byo bituma babona ubuvuzi bwizewe.

Solange UZARAMA, urwarije muri ibi bitaro akaba n’umuturage wo mu murenge wa Kibilizi, akagari ka Kibilizi, yabwiye Pacis TV ko ibitaro bya Kibilizi bitanga serivisi nziza kandi bikanafasha mu iterambere rirambye ryabo nk’abaturage.

Yagize ati: “ibi bitaro bitanga serivisi nziza pe! N’ubwo haba hari abarwayi benshi, ibitaro ntako bitagira ngo bibafashe kubona ubuvuzi kandi bakire vuba. Ikindi kandi nkatwe duturiye ibi bitaro, tubasha kwiteza imbere, tukihangira imirimo.”

Uwitoze Clémentine, utuye mu murenge wa Kansi, akaba akora isuku muri ibi bitaro, yagize ati: “uje hano wese, serivisi zose aje ashaka abasha kuzibona, kuko abakozi twese dukorera hamwe kugira ngo abarwayi bagana ibi bitaro babone ubuvuzi bwizewe kandi babashe gukira vuba.”

Yongeyeho ko abaturage baturiye ibi bitaro babashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara, aho bamwe bihangira imirimo bakurikije ibyo abarwayi bakenera umunsi ku munsi. Ati: “kuba ibitaro biri hano bifitiye akamaro gakomeye ingo zibyegereye kuko abarwayi n’abarwaza baba bakeneye kurya, abaturage rero bishingira resitora zibagaburira, bityo nabo bakiteza imbere, nange kandi nabashije kwiteza imbere mbikesha kazi nabonye hano.”

Undi mukozi ukora amasuku muri ibi bitaro utashatse ko amazina ye amenyekana, avuga ko ibitaro bya Kibilizi bifatiye runini akarere ka Gisagara kuko abaturage babasha kubona ubuvuzi bitabagoye kandi bitabahenze bishyura amafaranga y’urugendo.

Yongeyeho ko na we ubwe, nk’umukozi, amaze kubona impinduka mu mibereho ye kuko akazi akora kamufashije kwiteza imbere akanabasha kwita ku muryango we. Ati: “akazi kange gatuma mbona uko mpahira umuryango wange. Sindagera kure, ariko ndahamya ko aka kazi kazangeza kuri byinshi.”

Dr. Vedatse MBAYIRE, umuyobozi w’ibitaro bya Kibilizi, agaragaza ko intego y’ibitaro atari ukuvura ababagana gusa, ahubwo harimo ugufatanya n’abaturage mu kubaka ubuzima bufite ireme.

Avuga ko bakorana n’ibigo nderabuzima bibegereye, kandi ko bifasha abaturage mu kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo, abandi bakabona akazi mu bitaro. Ati: “ibitaro bikora amasaha 24 kuri 24, urumva rero ahantu hari abakozi barenga 100, ni abakozi benshi, tugira abarwayi batandukanye, ndetse tugira n’abashyitsi badusura. Abo bose bakeneye kurya saa sita, rwose nk’umuntu waba ufite aka bizinesi ko gucuruza mazi, fanta cyangwa ibiryo, abona abakiriya benshi.”

Ibitaro bya Kibirizi byahindutse nka rumwe mu nzego z’ibanze zifasha mu iterambere ry’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bo mu karere ka Gisagara, kuko bibafasha guteza imbere ubuzima bw’umuryango bikanabafasha kubona uburyo bwo kwikura mu bukene.

Iyo uhuje ibyavuzwe n’abaturage, abakozi, ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro, bigaragaza ishusho rusange y’uko Ibitaro bya Kibirizi bihagaze nk’ihuriro ry’ubuzima bwiza n’iterambere ku baturage bahegereye n’abaturuka mu yindi mirenge y’akarere ka Gisagara.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe