Ishuri rya Muzika riri muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu ririmo gutanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’umuziki w’amakorari, aho abaririmbyi bigishwa kurushaho gusobanukirwa no gucengera ubwiza n’uburyohe bw’indirimbo, ndetse n’abato bagatozwa gukunda umuziki kuva bakiri bato.

Iri shuri ryishimirwa na benshi mu bagize amakorari akorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, kuko ryatumye benshi babasha kwiyungura ubumenyi mu muziki, mu gihe n’abana bato barushaho kuwukunda no kuwumenyera hakiri kare. Uretse kongera ubumenyi mu muziki, iri shuri rigira uruhare mu kubaka no gushimangira ubuvandimwe n’ubumwe hagati y’amakorari akorera muri iyi Paruwasi.
Eric Muhayimana, umunyamuziki wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, avuga ko iri shuri ryagize uruhare mu gufasha abanyamuziki n’abaririmbyi gusangira ubumenyi no kurushaho gukorera hamwe.

Ishimwe Richard, Perezida wa Sous-Commission y’Indirimbo muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, avuga ko iri shuri rya muzika ryaje gufasha gukemura ikibazo cy’abanyamuziki bake n’ubumenyi buke mu muziki. Richard yishimira ko iri shuri rigenda ritera imbere, akifuza ko ryakomeza kwaguka rikazaba ishuri ry’icyitegererezo mu guteza imbere ubumenyi bw’umuziki muri Paruwasi no muri Diyosezi.
Padiri Silas Nsengumuremyi, wagize uruhare rukomeye mu gushinga iri shuri rya muzika ubwo yakoraga ubutumwa muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, avuga ko ryatangijwe mu rwego rwo kugira ngo buri muririmbyi agire ubumenyi bw’ibanze mu muziki. Akomeza avuga kandi ko intego ari uguhuza abazi umuziki n’abatarawumenya, kugira ngo basangire ubumenyi n’ubunararibonye, bityo umuziki w’amakorari ukomeze gutera imbere.

Padiri Silas ashimangira ko ejo heza h’amakorari hashingiye ku kugira abaririmbyi bafite ubumenyi bw’umuziki, kuko bibafasha kuririmba neza no kurushaho gusobanukirwa ubutumwa buri mu ndirimbo.
Ishuri rya Muzika rya Paruwasi Katedrali ya Cyangugu ryatangijwe ku mugaragaro ku munsi mukuru wa Mutagatifu Cecile, umurinzi w’abaririmbyi. Rikaba ryitezweho gukomeza kuzamura ubumenyi bw’umuziki mu bagize amakorari yo muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, ndetse hakaba hari icyizere ko ibikorwa byaryo bizagera no hirya no hino muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Billy Chris Mukeshimana
Pacis TV – Diyosezi Gatolika ya Cyangugu