Skip to main content

Pacis TV

Byinshi wamenya ku guhura kwa Arkiyepiskopi Gallagher na Yuri Ushakov

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2026 mu murwa mukuru w’Uburusiya hateganyijwe kuza kubera ibiganiro biza guhuza , Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe Umubano n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga aragirana ibiganiro na Yuri Ushakov, Umujyanama wa Perezida wa Federasiyo y’u Burusiya ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu i Moscow mu murwa mukuru w’Uburusiya haraza kubera ibiganiro bitegerejwe na benshi ku isi kuko biza guhuza abayobozi babiri bakomeye ku rwego rw’isi mu bubanyi n’amahanga ndetse na politiki y’isi muri rusange aribo Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe Umubano n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga na Yuri Ushakov, Umujyanama wa Perezida wa Federasiyo y’u Burusiya ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga dore bimwe mu biteye amatsiko byitezwe muri iyi nama:

1 Kuba bahuye Gallagher amaze guhura na Sergey Lavrov

Guhura kwa Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi Gallagher na Yuri Ushakov nyuma y’amasaha makumyabiri n’ane amaze guhura na Bwana Sergey Lavrov Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Federasiyo y’u Burusiya bigaragaza ko Ubuyobozi bwa Vatikanai burajwe ishinga no gukemura ibibazo by’intambara imaze imyaka irenga ine hagati y’Uburusiya na Ukirene.

2 Gushakira ubutabazi abagizweho ingaruka n’intambara

Ku munsi w’ejo hashize ku wa kabiri mu biganiro byahuje nyiricyubahiro Arkiyepiskopi Gallagher bemeranyijwe gushakira ubuvuzi n’ubufasha abagizweho ingaruka n’intamabara hitawe cyane ku bana n’abagore.

Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher akomeje kuzenguruka ibihugu bitandukanye aho mu butunwa atanga burigihe akangurira abantu kwimakaza ubumwe, amahoro, ubworoherane ndetse no gusengera abari mu kaga n’umutekano muke.

Yanditswe na MUCYO CYIZERE Patience

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe