Skip to main content

Pacis TV

Amajyepfo:Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse ku kigero kiri hejuru nyuma yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane ku izina ry’“ibyuma”ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge  byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, aho inzego zishinzwe umutekano zisaba abafite ibi binyobwa kubigaragaza kugira ngo bimenwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, ubwo yari mu karere ka Gisagara  yavuze  ko kuva hatangira ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa, hari umusaruro ugaragara mu bijyanye n’umutekano .

Ati:“Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitanakoranye n’umwimerere, nka Polisi  ndetse n’izindi nzego umusaruro turi kuwubona bigaragara ko ibyaha byagabanutse ugereranyije na mbere.”

CIP Kamanzi avuga ko by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho hafi 50%, ndetse n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n’ubujura bikaba byaragabanutse.

Ati: “Mu Ntara y’Amajyepfo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho 50 ku ijana,. Iki cyaha ndetse n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango, ubujura n’ibindi, abenshi babikoraga babiterwa n’ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”

Uyu muvugizi avuga ko ubukangurambaga bugamije gukomeza guca burundu ibi binyobwa, asaba ababifite kubishyikiriza inzego bireba.

Ati “Turi mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibi binyobwa ndetse no kubwira abakibitse cyangwa barahishe ibi binyobwa ko inzego zitazabihanganira. Basabwa kubigaragaza bikamenwa.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko babona ko byagize impinduka ku buzima bw’abaturage no mu miryango.

Nzabandora Vincent, umwe mu bashinzwe gukurikirana irondo ry’umwuga mu Karere ka Gisagara, avuga ko mbere wasangaga bamwe mu bashinzwe irondo banywa ibi binyobwa, bikabangamira inshingano zabo, ariko ubu ibintu byarahindutse .

Ati “Hari igihe bamwe muri twe wasangaga banywa izi nzoga bikagorana gucunga umutekano, ariko ubu ubona muri rusange haba kuri bagenzi bacu bashinzwe gucunga irondo ndetse n’abo dushinzwe kurinda, ubu umutekano ni wose.”

Ukwimanishaka David, ni umusuderi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kunywa “ibyuma” n’izindi nzoga byamubangamiraga mu kazi, ariko ubu akaba yarabiretse.

Ati “Wasangaga njye na bagenzi banjye tunywa ibyuma ndetse n’izindi nzoga bikatwicira akazi, ariko ubu tumeze neza nta kibazo, dukora akazi. Turashimira Polisi n’izindi nzego baciye ibi binyobwa.”

Ati:“Nakoresha izi nzoga z’ibyuma ndetse n’izindi nzoga nkarangwa n’urugomo mu gihe nabinyweye. Nahoraga mfungwa bitewe n’ibyaha nabaga nakoze bitandukanye byaterwaga no kunywa ibyuma  ariko ubu aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima. Ndashimira Polisi n’izindi nzego ku guca ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko akarere ke kishimira umusaruro wavuye mu bikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n’imibereho mibi ndetse n’amakimbirane mu baturage.

Ati:“ Akarere ka Gisagara, twishimira umusaruro waturutse mu kurwanya izi nzoga zitujuje ubuziranenge, dore ko wasangaga abazinywaga babayeho nabi ndetse banabanye nabi n’abagenzi babo, bikagira uruhare mu guhungabanya umutekano.”

ati “ubona ko bimeze neza muri rusange. Turashimira Polisi n’izindi nzego dufatanya mu guhangana n’ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge  .”

Mu bukangurambaga bwa Polisi bugira buti : “Hehe n’icyuma ‘’ Inzego z’umutekano zigaragaza ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari imwe mu nzira zo gukumira ibyaha, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku babika, abakora cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa.

Tuyisenge Yedidiya/ PACIS TV

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe