Skip to main content

Pacis TV

Aldo Taillieu yegukanye agace ko gusiganwa n’igihe muri #TourduRwanda2025 (AMAFOTO)

Yanditswe na Yedidiya TUYISENGE

Aldo Taillieu ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ukinira n’ikipe ya Lotto Development Team yegukanye agace ko gusiganwa n’igihe “Individual Time Trial” mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda 2025. buckingbull080 jessica parker kennedy nude

Ni irushanwa ryatangiye kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, ni isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi “UCI” David Lappartient

Ni ku nshuro ya 17 iri rushwanwa ryakinwa kuva ryagirwa mpuzamahanaga ndetse rika ku nshuro ya 8 rishyizwe kuri 2.1.

Abakinnyi 69 bitabiriye iri rushanwa uyu mwaka, batangiye basiganwa n’ibihe, aho buri mukinnyi yasiganwa n’igihe ku giti cye ku ntera ya Kilometero 4.

Umukinyi w’umunyarwanda Jean-Claude Nzafashwanayo ukinira ikipe ya World Cycling Center niwe watangiye asiganwa n‘igihe nyuma y’umunota umwe akurikirwa n’umukinnyi Zer Abkar DEBAY ikinira ikipe y’igihugu ya Eritrea.

Iri siganwa ryatangiye ku 11:30’ ryasoje Saa 12:40’, maze umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cy’ Ububiligi Aldo Taillieu yegukana aka gace akoresheje iminota 3 n’amasegonda 48.

Iri rushanwa mpuzamahanga rizakomeza kuri uyu wa mbere, hakinwa agace ka mbere (ETAPE), aho abasiganwa bazahaguruka I Rukomoko mu karere ka Gicumbi basoreze mu karere ka Kayonza ku ntera ya Kilometero 158, akaba ari nako gace karekare muri iyi Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda 2025 yitabiriwe n’abakinnyi 69 baturuka mu makipe 14, aho u Rwanda ari rwo rufitemo benshi (14), rugakurikirwa na Eritrea ifite icyenda (9), Ethiopia 8 mu gihe u Bufaransa n’u Bubiligi bufitemo buri cyose abakinnyi batandatu (6).

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe