Skip to main content

Pacis TV

Abayobozi batuzuza inshingano banenzwe n’umukuru w’igihugu

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabaye kuwa 23 werurwe 2026 ibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, aho iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere,ab minisitiri batandukanye n’abandi.

NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA  Y’U RWANDA PAUL KAGAME

Umukuru w’igihugu yagize ati “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa, mwiratana iki?

Abayobozi muri hano mwiratana iki?”


Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bakwiriye gukorwa cyangwa niba batabyemera bakajya gukora ahandi bakora ibyo bashaka.


Ati “Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe cyangwa uzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n’ingaruka zayo.”


Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.


Yakomeje agira ati “ Ubu muri aha muri abayobozi b’Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n’ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze.

Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.”

 INAMA NYUNGURANABITEKEREZO Y’ABAYOBOZI B’INZEGO BWITE ZA LETA N’INZEGO Z’IBANZE


Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi.

Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu n’ikintu kibi gikorwa abantu bakireba, ntihagire uvuga ati “sigaho”.


Muri rusange, iyi nama yasize yerekanye ko ubuyobozi bwegereye abaturage bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, bityo ko hakenewe ubwitange n’imikoranire myiza kugira ngo ibyifuzo by’abaturage bigerweho.

UMWANDITSI:UMUGWANEZA Eminente/PACISTV/KIGALI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe